Umuturage witwa Ntezimana Jean Baptiste utuye mu Kagali ka Ruliba, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aravuga ko agiye gupfira mu rugo nyuma yo gusukwaho amazi ashyushye agashya umubiri we wose none yabuze uburyo bwo kwivuza. Kuri Ntezimana akaba arembeye mu rugo aho yananiwe kujya kwivuza cyane ko nta na mitiweli afite. Mu minsi ishize nibwo Ntezimana yagiranye amakimbirane n’umugore we bararwana, mu gihe bari bari kurwana abaturage baraje barabakiza, Ntezimana yinjiye mu nzu haza umusore baturanye witwa Niyomugabo araza aterura amazi yari ari ku mbabura ahita ayamena kuri…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Umugore yahuye n’akaga ubwo umugabo we yamwitiranya n’inzoka
Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge cy’umugore we ubwo yamusangaga mu gitanda yambaye umwambaro wo kurarana uteye neza nk’umubiri w’inzoka y’umukara. Igitangazamakuru Naija Pals cyo muri Nigeria cyatangaje iyi nkuru yanyuze bwa mbere ku rubuga rwa Twitter rwitwa Medical Shots umwaka ushize wa 2019. Umugore yari aryamye, amaguru ye ari hanze y’amashuka. Ubwo umugabo yinjiraga mu cyumba umugore yari aryamyemo, yakubise amaso ayo maguru, na we nta kindi yatekereje uretse kuba ari inzoka ebyiri zimuhanze amaso (amaguru abiri y’umugore). Umugabo yafashe igikoresho yifashisha akinisha umukino wa Baseball, maze…
SOMA INKURUAgapfukamunwa kadasanzwe katangaje imbaga
Umugabo w’umuhinde aravugwaho gukora agashya akagura agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 gakoze muri zahabu gahagaze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu “3.650.000frs”, kuri ubu akaba yaciye ururondogoro abamubona. Abahawe icyo kiraka mu minsi umunani bari barangije gukora ako gapfukamunwa kadasanzwe kandi gateye amabengeza, nk’uko uwo mugabo witwa Shankar Kurhade wo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Pune mu Buhinde abisobanura. Yagize ati “Aka gapfukamunwa ntikaremereye, gapima amagarama 60 kandi gakoze mu buryo katambuza guhumeka.” Ati “Nkambara nirinda Coronavirus, sinzi niba kazandida, ariko nkurikiza n’andi mabwiriza.” Iyi…
SOMA INKURUKenya: Nyuma yo kwimya inka yahawe igihano kitoroshye
Muri Kenya urukiko rwo mu mujyi wa Kapenguria ruherereye mu gace ka Pikot y’Uburengerazuba rwakatiye John Pkemei, umusore w’imyaka 23 y’amavuko, imyaka umunani y’igifungo azira kwimya inka. Amakuru avuga ko John Pkemei yakoreye kiriya cyaha ahitwa Kaibos, ku wa 19 Ukwakira umwaka wa 2019, ubwo muri ako gace hari habaye irushanwa ry’umupira w’amaguru. Ubwo abandi bari bahugiye mu mupira, we yaciyeho arinyabya nuko aza guhura n’ishyo ry’inka birangira yuriye imwe muri zo arayimya. Umwe mu batanze ubuhamya mu rukiko wabonye Pkemei akora ariya mahano, yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye yimya…
SOMA INKURUUwari ufite ubumuga bwo kutabona nyuma yo kubukira yafashe icyemezo gikakaye
Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Nigeria, aravugwaho gusaba gatanya nyuma yo kubagwa amaso yari afite ubumuga bwo kutabona, bigatuma abona isura y’umugore we yita ko ari mubi akabona adakwiriye gukomezanya nawe. Ubusanzwe uyu mugore we witwa Cynthia, ibi yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo we ari gushaka ko batandukana, kandi we yaremeye gushyingiranwa nawe ari impumyi. Uyu mugore w’imyaka 36 nk’uko Talkofnaija ibitangaza, avuga ko yakoze uko ashoboye ngo ashake amafaranga yatuma abasha kuvuza umugabo we. Ibi ngo yabigezeho nyuma yo guhabwa inguzanyo muri kompanyi yakoragamo. Yagize…
SOMA INKURUNyuma y’iminsi itari mike aba mu ndiri z’ingona yabonetse ari muzima
Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari waraburiwe irengero kuva kuwa 22 Ukuboza 2019,yabonetse ari muzima nyuma y’ibyumweru 3 yari amaze aba mu ishyamba ryuzuyemo ingona nyinshi. Uyu mugabo watangaje benshi ngo yari amaze ibi byumweru byose arya imbuto zo muri iri shyamba ritageramo abantu ndetse polisi yo yari izi ko izi nyamaswa z’inkazi zamwivuganye. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse nyuma yo kugira ibyago imodoka ye igapfira muri iri shyamba rya Daintreeryo muri Leta ya Queensland iri mu majyaruguru…
SOMA INKURUUganda: Sheikh yahuye n’uruva gusenya nyuma y’ubukwe bwe
Sheikh Mohammed Mutumba, usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yatumye benshi baseka baratembagara nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore. Uyu Mutumba utuye mu Mudugudu wa Kyampisi wo mu Karere ka Kayunga,yasezeranye n’umukunzi we witwa Swabullah Nabukeera mu muhango wa islam witwa Nikah. Aba bombi bakimara gusezerana, bahise batahana ariko uyu mugore waje guhinduka umugabo avuga ko atiteguye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ari mu mihango. Iby’uyu mugeni byaje kuba agatangaza ubwo abaturanyi ba Mutumba bamubwiraga ko umugore we yasimbutse urupangu afite televiziyo…
SOMA INKURUKu myaka 76 akora umwuga w’uburaya yagize icyo atangaza
Umukecuru wo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada wari icyamamare mu buraya Beatrice “3$” Thompson yatangaje ko ahagaritse uyu murimo yari amaze imyaka 54, aho yashimishije abagabo ibihumbi 500, ngo barimo abapereza bane ba USA. Umukiriya wa 500 000 yaguze iyi ndaya ni umugabo w’ Umudage w’ imyaka 34 Hans Meyer, avuga ko gusambana na Beatrice byamuryoheye cyane kuko afite ubwenge Imana yamuhaye akagira n’ubunararibonye mu kazi bw’ imyaka 50. Hans Meyer yavuye iwabo mu Budage ajya I Las Vegas ajyanywe no gusambana n’ iyi ndaya y’…
SOMA INKURUYazutse nyuma y’amasaha 6 apfuye
Umugore wo mu gihugu cy’Ubwongereza Audrey Schoeman yazutse amaze amasaha 6 apfuye, nyuma yo kugira ubukonje bukabije mu mubiri we, aho ikipe y’abatabazi yageze kuri uyu mugore hashize amasaha abiri, umubiri we wari wakonje bikabije munsi ya 18C, yagejejwe kwa mu nta kimenyetso na kimwe ko ari muzima. Ibi byamubayeho ubwo yari mu rubura mu misozi ya Pyrenees muri Espagne mu kwezi gushize k’Ugushyingo, aho yari yagiye kurira imisozi (hiking). Abaganga bavuga ko igihe umutima we wahagaze ari cyo kirekire bamaze kubona cyabayeho muri Espagne. Madamu Schoeman w’imyaka 34, atuye…
SOMA INKURUUrukundo rw’umubyeyi n’umwana rwabyaye amahano
Inkuru y’urukundo rw’umugabo n’umukobwa we byarangiye babanye nk’umugabo n’umugore yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro. Ubu bukwe bw’abafitanye isano rya bugufi bwabaye hagati y’umukobwa w’umwirabura w’Umunyamerika na se umubyara bwatangajwe n’uwo mukobwa bwo yashyiraga amafoto abiri ye na se ku rukuta rwe rwa Fecebook rufite izina rya Jimi Meaux. Iya mbere yayisobanuye ko yari akiri muto ari kumwe na se naho indi ya kabiri ayigaragaza arimo gusomana n’umugabo avuga ko ari uwe ndetse ko ari se umubyara. Hanyuma yandikaho amagambo agira ati”Byatangiye ari nka se n’umukobwa we,birangiye ari umugabo…
SOMA INKURU