Uganda: Sheikh yahuye n’uruva gusenya nyuma y’ubukwe bwe


Sheikh Mohammed Mutumba, usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yatumye benshi baseka baratembagara nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore.

Uyu Mutumba utuye mu Mudugudu wa Kyampisi wo mu Karere ka Kayunga,yasezeranye n’umukunzi we witwa Swabullah Nabukeera mu muhango wa islam witwa Nikah.

Aba bombi bakimara gusezerana, bahise batahana ariko uyu mugore waje guhinduka umugabo avuga ko atiteguye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ari mu mihango.

Iby’uyu mugeni byaje kuba agatangaza ubwo abaturanyi ba Mutumba bamubwiraga ko umugore we yasimbutse urupangu afite televiziyo n’imyenda.

Sheikh Mutumba akimara gushaka,yahise akodesha amazu 2 ariko urupangu rwayo rwari rugufi ariyo mpamvu iyi ngirwamugore ye yarusimbutse.

Uyu mugabo yahise ahamagara abapolisi afatanyije n’abaturanyi bahise bahamagara polisi ihita ita muri yombi Nabukeera ajyanwa gufungirwa kuri sutasiyo yitwa Kayunga.

Umuyobozi w’iyi station,Isaac Mugera yavuze ko Nabukeera akihagera yari yambaye hijab na sandari bamuha umupolisikazi ngo ajye kumusaka.

Isaac yagize ati Nk’ibisanzwe,umupolisikazi yagiye kumusaka mbere yo kumwinjiza muri gereza.Uyu mupolisikazi yatunguwe no kubona uyu wari uzwi nk’umugore yaripfundagiyemo imyenda kugira ngo ajijishe ngo n’amabere.Twakomeje kumusuzuma dusanga afite igitsina cy’umugore.Twahise tubwira umugabo we wari wamuherekeje kuri polisi.”

Mutumba yavugije induru ahita asaba ko bamureka nawe akareba koko niba umugore we afite igitsina cy’umugabo.Amaze kubibona yahise abwira polisi ko iki ari igisambo.

Uwaje ari madamu Nabukeera yahise ahatwa ibibazo yemera ko yitwa Richard Tumushabe afite imyaka 27.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment