Padiri arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Umupadiri w’i Paris mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha. Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo nk’uko urubuga rwa 7 sur 7.be rwabitangaje. Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara. Uwo mupadiri afungishijwe ijisho. Asanzwe akorera umurimo w’ubusaserodoti muri diyosezi ya Rennes (mu Burengerazuba bw’u BUfaransa) akaba yaravutse mu 1970. Akurikiranyweho n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.     ubwanditsi:umuringanews.com

SOMA INKURU

Yasanzwe yapfuye nyuma yo gushakisha imbaraga z’umurengera mu gutera akabariro

Albert Agomavi w’imyaka 40 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we aremeza ko uwo mugore yapfuye bari kumwe atari umugore we w’isezerano, ahubwo ni bamwe bicuruza. Byabereye muri Climax Hotel iherereye ahitwa Pokuase mu gace ka Greater Accra mu gihugu cya Ghana. Binjiye muri iyi hoteli tariki 4 Gicurasi 2022, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abakozi b’iyi hoteli batangaje ko bumvise uwo mugore atabaza cyane, bagiye kureba basanga umugabo yapfuye aryamye ku gitanda,…

SOMA INKURU

Ku myaka 98 yatangiye amashuri abanza afite indoto ashaka kugeraho

Priscilla Sitienei w’imyaka 98 ubu ni umwe mu banyeshuri b’ishuri ribanza, Leader’s Vision, ryo muri Erdoret, umwe mu Mijyi yo muri Kenya. Umwe mubarimu be yemeza ko kuba yigana n’abana barenze kuba abuzukuruza be bitamubuza umuhate n’umurava afite byo kwiga. Leonida Tallam ati “Amasomo akunda cyane mu ishuri ni science, iyobokamana n’imibare. Iyo akurikiranye amasomo, aba yitonze cyane, arakurikira cyane, arakurikira cyane cyane kandi afite umukono mwiza.” Mu nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga ko muri Kenya amashuri abanza yakomoreye abasheshe akanguhe kugirango nabo bumve umunyenga wo kujya mu ishuri nka…

SOMA INKURU

Umuhungu wa Bobi Wine yafatanywe ibiyobyabwenge ku ishuri

Amakuru dukesha Chimpreports atangaza ko Solomon Sekayi umuhungu wa Bobi Wine wigaga muri St Mary’s College Kisubi yirukanywe ku wa 1 Gashyantare 2022, nyuma y’igikorwa cyo gusaka ishuri cyakozwe bakamusangana urumogi. Umuyobozi wa St Mary’s College Kisubi, Deodati Aliganyira yavuze ko Solomon Sekayi yirukanywe mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Ati “Ni byo koko ibyo bintu byarabaye, ikibazo cyarakemuwe, uwo muhungu twaramwihanangirije. Yasanganywe urumogi ruzingiye mu gipapuro nk’isegereti, twaramwirukanye.” Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, ndetse mu myaka mike ishize yafashe icyemezo cyo kwinjira muri Politike. Ni umwe mu…

SOMA INKURU

Nyuma y’aho Minisitiri asabye ko abanyeshuri b’abatinganyi birukanwa imyigaragambyo yakaze

Minisitiri ushinzwe uburezi muri Kenya, Prof George Magoha yasabye ko abanyeshuri baryamana n’abo bahuje ibitsina bakurwa mu bigo byiga bibacumbikira, bakiga bataha ngo batigisha ingeso mbi bagenzi babo. Prof George Magoha yavuze ko ubusanzwe ntacyo apfa n’abaryamana bahuje ibitsina, gusa ngo si byiza kubavanga n’abandi bana by’umwihariko aho barara. Yavuze ko kubareka bakiga bataha bizafasha ababyeyi babo kubakurikiranira hafi. Abitangaje nyuma y’uko umwana umwe w’umuhungu mu mujyi wa Nairobi asambanyijwe n’umwe mu bo bigana bahuje igitsina. Ntabwo amagambo ya Prof George Magoha yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga kuko hagaragaye benshi…

SOMA INKURU

Umugore warogoye ubukwe bw’umugabo wamutanye abana yijejwe ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko inzego z’ubutabera zinjiye mu kibazo cy’umugabo uvugwaho kwiba abana yabyaranye n’umugore babanaga mbere ariko batarasezeranye, akaza gukimbirana na we ubwo yamusangaga mu rusengero agiye gusezerana n’undi. Iyi nkuru ikomeje kwibazwaho yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru. Amashusho yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax TV yerekana umugore uvuga ko yitwa Dukuzumuremyi Janvière ava mu murima igitaraganya ubwo yari ahamagawe n’uwamubwiye ko umugabo we witwa Niyonsaba Innocent agiye gusezerana. Uwo mugabo ngo babyaranye abana batanu birangira amutanye batatu abandi babiri arabatwara. Ubwo yajyaga gusezerana n’undi mugore…

SOMA INKURU

Bikanze igisasu batabaza polisi basanga ari ikifashishwa mu gutera akabariro

Ejo hashize kuwa 27 Mata 2021,  mu Budage havuzwe inkuru idasanzwe y’abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahamagajwe n’umuntu wari uri gukorera siporo mu gace ka Bavaria kari mu Mujyi wa Passau, ababwira ko abonye gerenade bahageze basanga ari ibikinisho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina. DW yatangaje ko uwatabaje polisi ari umugore wavuze ko abonye ikintu akeka ko ari gerenade. Polisi nayo imenyesha itsinda rishinzwe ibyo gutegura ibisasu ritangira iperereza. Iryo tsinda ryaje gutangaza ko ryasanze icyatabarijwe atari gerenade ahubwo ari agakapu kabonerana karimo ikintu cya plastique kimeze nka gerenade,udukingirizo tubiri tutarakoreshwa ndetse…

SOMA INKURU

KIGALI: Yakundanye n’umuhungu mugenzi we yibwira ko ari inkumi yavumbuye

Yahawe izina rya Kanamugire, umusore utuye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko yakundanye n’umusore mugenzi we wiyita Fifi, amara igihe kigera ku mezi atatu n’igice ataramenya ko ari mu rukundo n’umusore mugenzi.  Uyu wiswe Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira. Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook…

SOMA INKURU

Covid-19 ikomeje gutuma abana bashorwa mu mirimo igayitse

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri, bafatanye Habiyambere Venuste w’imyaka 30  litiro 100 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, afatirwa mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe mu kagari ka Nyabitekeri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abapolisi bari bafite amakuru bahawe n’umuturage ko Habiyambere acuruza ibiyobyabwenge cyane cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Yagize ati “Umuturage yatubwiye neza iby’ubucuruzi bwa Habiyambere byo kuvana urumogi na Kanyanga mu gihugu cya Uganda akaza…

SOMA INKURU

Inkweto zambawe n’icyamamare zaguzwe akayabo

Umuguru w’inkweto zambawe n’igihangange mu mukino wa Basketball, Michael Jordan, zaguzwe $615,000 ni ukuvuga miliyoni zirenga 595 z’amafaranga y’u Rwanda, muri cyamunara yabaye kuri uyu wa Kane. Izi nkweto zakozwe n’uruganda rwa Nike zizwi nka Air Jordan 1, zakoreshejwe na Michael Jordan mu mukino wa gishuti ikipe ye ya Chicago Bulls yakinnye mu 1985 mu Butaliyani. Zaciye agahigo ko kuba inkweto za siporo zihenze mu mateka. Muri rusange, inzu ya Christies yagurishije izi nkweto z’umutuku n’umweru, imaze kugurisha imiguru icyenda y’inkweto za Michael Jordan, mu kwishimira imyaka 14 yamaze muri…

SOMA INKURU