“Chosen Generation Club” ifite umwihariko wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

“Chosen Generation Club” yashinzwe n’urubyiruko rugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko bagenzi babo, uyihagarariye akaba yijeje abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda umwihariko wo guca burundu no gukumira ibiyobyabwenge ibyo ari byose mu rubyiruko. Bayingana Mfura Kenny Umuyobozi w’iyi club akaba ari nawe wayishinze,  yashimangiye ko bafite umwihariko mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko, aho yagize ati “Twe dufite umwihariko kuko ntago tubivuga gusa cyangwa ngo tubyandike birangirire aho, ahubwo tuzajya ahantu henshi hatandukanye twigishe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ku batarabifata,   ababyishoyemo tubafashe kubirwanya, kuko hanze aha ibyo…

SOMA INKURU

Impanuro za Madamu Jeannette Kagame ku bashakanye

Madamu Jeannette Kagame yasabye abashakanye kujya bahora bifurizanya ibyiza igihe cyose ndetse no gusabiranira umugisha haba ku manywa na ninjoro,  aho kugira ngo umuntu yibuke gusengera uwo bashakanye ari uko yabonye atangiye kugendera mu nzira zo gushukwa. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 mu biganiro byahuje abayobozi bakiri bato “young Leaders Fellowship”. Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari abato bafite impungenge zo kuzashinga ingo bitewe n’ibyo babona mu miryango imwe…

SOMA INKURU

Nyaruguru: Baratabaza nyuma yo gucumbikirwa mu nzu z’amatungo

Imiryango ibiri igizwe n’ abantu 9 yo mu Murenge wa Ngera yatujwe mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu irasaba kubakirwa amazu meza yo kubamo kuko ibangamiwe no kuba mu nzu irimo ibibuti kandi itubakiye ngo igere hejuru. Iyi nzu babamo ni ikiraro cy’ inkoko n’ inkwavu yo ku ishuri rya Riba. Hejuru y’ amadirishya n’ inzugi hararangaye ku buryo imbeho n’ imibu byinjira mu nzu imbere. Mukamana na Muhire amazu yabo yasenywe n’ ibiza. Bari basanzwe batuwe mu mazu bubakiwe na Leta mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka yo…

SOMA INKURU

Abagore basaga 60% bari mu zabukuru nibo bayoboye imiryango

Kuva mu mwaka w’i 2000,  Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyakoraga  ubushakashatsi ku mibereho y’ingo,  kikabukora buri myaka itanu. Ubushakashatsi buheruka gukorwa muri 2016-2017 bwagaragaje ko 25%  by’ingo ziyobowe n’abagore, naho 6% zikayoborwa n’abagore nta mugabo uhari.Byaragaragaye kandi ko abagore bayoboye ingo bashaje ugereranyije n’abagabo, hafi 35.8 ku ijana by’abagore bayoboye ingo bafite imyaka 60 kuzamura mu gihe abagabo bari muri iyo myaka bayoboye ingo ari 13 ku ijana. Ubwo bushakashatsi buba bugamije gukusanya amakuru ku mpinduka zishobora kuba zarabayeho mu mibereho y’abaturarwanda ( aha twavuga nk’ubukene, ubusumbane hagati y’abakize…

SOMA INKURU

Muhanga: Umugore n’umugabo bapfuye bitunguranye

Mu Karere ka Muhanga, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2020, nibwo Umugabo witwaga Sixbert bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, binjiye mu nzu basanga umugore we Uwamariya nawe yishwe atemaguwe. Umukozi wo muri uru rugo Irakiza Anita avuga ko ba nyakwigendera nta makimbirane bari bafitanye. Byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 2 , Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye. Inzego z’ ubuyobozi, RIB na Polisi bakimara kumenya aya makuru bagiye aho byabereye batangira iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent yagize ati “Twasanze yimanitse…

SOMA INKURU

The Ben yabeshyujwe na police

Igitaramo cya East African Party ku nshuro ya 12 cyabereye muri Kigali Arena aho abantu ibihumbi bari buzuye muri iyi nyubako basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, King James, Butera Knowless, Bushali, Riderman, Bruce Melodie na The Ben uba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru abakunzi b’umuziki bahawe n’abahanzi cyane cyane Bushali , The Ben na King James. Bitewe n’uburyo igitaramo cyatangiye gitinze n’uburyo abahanzi bahawe umwanya munini bakaririmba bisanzuye, byatumye i saa sita z’ijoro ibitaramo bifungirwaho zigera ari bwo…

SOMA INKURU

“Chosen Generation Club” ifitiye ibanga ababaswe n’ibiyobyabweng

Chosen Generation ni club yatangijwe n’urubyiruko ruhagarariwe na Bayingana Mfura Kenny ufite imyaka 18 akaba abarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, iyi club ikaba ifitiye ibanga urubyiruko ribafasha guca ukubiri n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Bayingana yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga iriya Club cyabajemo nyuma yo kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rurushaho kwiyongera Kandi ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza. Yagize ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, uwatangiye kubikoresha nta bundi bwenge aba agifite bwose buba bwaragiye ku biyobyabwenge, ari ukwiga ntibiba bikimushobokeye, nta cyizere aba agifitiwe yaba ku babyeyi be…

SOMA INKURU

Ibihugu 10 bikora udushya mu kwizihiza Noheli

Mu kwizihiza uyu munsi wa Noheli, usanga hari ibihugu bifite umwihariko ku buryo ibikorerwa muri icyo gihugu nta handi wabisanga. Dore uko urutonde rw’ibihugu 10 bifite umwihariko mu kwizihiza Noheli. Czech Republic Muri Czech Republic, abagore bifashisha urukweto kugirango bamenye niba bagomba kwishimira Noheli cyangwa batagomba kwishima. Umugore afata umwanya akegamira urugi, yarangiza agashyira urukweto ku rutugu, iyo urukweto ruguye rureba ku rugi bamenya ko urugo rwabo rufite umugisha wo gukomeza kubaho neza gusa iyo ruguye rutareba ku rugi bahita bareka umugambi wo kwishima bari bateguye kuko baba babona ko…

SOMA INKURU

Icyo polisi yasabye abanyatubari n’insengero

Polisi y’u Rwanda yasabye abafite insengero, utubyiniro n’utubari gufasha ababagana kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza. Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyayakoreshejwemo byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu. Polisi yasabye abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo. Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db (decibel), icyo…

SOMA INKURU

Abagororerwa Iwawa baratabaza

Bamwe mu bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa barataka inkoni bakubitwa na bamwe muri bagenzi babo bavuga ko ngo ziruta imvura y’amahindu. Aba banyeshuri bavuga ko bikomeye ku buryo bamwe bibaviramo ubumuga. Umwe muri bo ubwo basurwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ignatienne Nyirarukundo, mu cyumweru gishize, yashize amanga avuga ko hari bagenzi babo babakubita ubuyobozi burebera mu cyiswe ’kubakosora” Ati ” Baradukubita cyane, ntundebe gutya ngo nitwaje ikibando si uko ndi umusaza, ni inkoni zabiteye. Turakubitwa rwose inkoni ziruta imvura y’amahindu, n’ubu hari bagenzi…

SOMA INKURU