Nyuma y’ihererekanyabubasha yagize icyo ahiga

Faustin Nteziryayo uherutse kugirwa Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga mu Rwanda yavuze ko agiye gufatanya na Visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga nawe mushya bagateza imbere urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda. Ibi yabitangaje ejo hashize tariki 10 Ukuboza 2019, mu muhango w’ ihererekanyabubasha wabereye I Kigali ku kicaro cy’ urukiko rw’ ikirenga. Prof Sam Rugege, Perezida w’ urukiko rw’ Ikirenga ucyuye igihe, yashimye abo bakoranye avuga ko asize urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda hari intera rumaze kugeraho. Yagize ati “Ndashimira cyane abakozi b’ urwego rw’ ubucamanza bose. Twafatanyije mu kuzuza inshingano…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda ku bufatanye na Police biyemeje gukumira impanuka

Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, nibwo hatangijwe ubufatanye ku bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” hagati ya sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda na Polisi y’igihugu . Muri iki cyumweru cya 30 ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze butangijwe hagamijwe gukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka zihitana ubuzima bwabo by’umwihariko muri iki gihe gisatira iminsi mikuru, ni muri urwo rwego Airtel yahisemo gufatanya na polisi y’igihugu muri iyi gahunda hamijwe kubungabunga ubuzima bw’abakiriya bayo. Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Awit Chawla, yatangaje ko Airtel Rwanda izatanga ubutumwa bugufi no ku zindi mbuga nkoranyambaga zayo, bwose…

SOMA INKURU

Gasabo: Barahiriye guharanira kwigira

Mu cyumweru cyahariwe kwizihiza ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo,  urubyiruko rukorera mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo rwibumbiye  mu Muryango utegamiye kuri leta ONG ” Entreprise Africa”, rugamije kwiteza imbere by’umwihariko rufasha igitsina gore, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ugushyingo  2019, rwamuritse ndetse runatangaza ibikorwa binyuranye abanyamuryango bayo bamaze kugeraho. Umwe muri ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga n’uriya muryango utegamiye kuri Leta “Entreprise Africa”, Ange Mukamwiza akaba yaratangaje ko yorora ingurube ndetse agakora n’ifumbire ivuye muri ariya matungo, mu rwego rwo gufasha abahinzi guhinga bakeza babikesha iyi fumbire ikorerwa mu…

SOMA INKURU

Dr Mutsinzi wagize uruhare rukomeye mu butabera bw’u Rwanda yatabarutse

Dr Jean Mutsinzi wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akanayobora itsinda ryashyizweho n’u Rwanda mu kumenya uwarashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Dr Mutsinzi wavutse kuwa 5 Mata 1938, ni umwe mu banyarwanda ba mbere babonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu mategeko, ayikuye mu Bubiligi. Yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

SOMA INKURU

CNLG yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’ingutu kiyigoye

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG” yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’ikibazo cy’ingutu kigoye iyi komisiyo. Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko mu bibazo bikigonyanye ari ukutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Ibi bituma abakozi bamwe aribo bahora batanga ibiganiro muri gahunda zo kwibuka bikabavuna. Uretse abakozi muri rusange, Mutakwasuku yavuze ko n’abarimu usanga ari mbarwa. Ati “Amateka…

SOMA INKURU

Nduba: Aratabaza nyuma yo kurenganwa agahuguzwa inzu ye

Umuryango wa Mbarwabukeye Eugene na Mukandanga Elisabeti utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo,  uratabaza nyuma yo gukorerwa icyo bise akarengane, ugaterezwa cyamunara inzu yabo irimo ebyiri, aho bemeza ko banki y’abaturage (Banque Populaire) yabahaye inguzanyo yayihaye  agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 50, ariko igatezwa cyamunara kuri miliyoni 11 atagura n’ikibanza iyo nzu irimo. Mbarwabukeye yatangaje ko iyo cyamunara yaturutse ku nguzanyo yahawe na Banki y’Abaturage ingana na miliyoni 22 yafashe mu mwaka wa 2016 akaba yari yarahawe igihe cyo kwishyura  cy’imyaka 10 ni…

SOMA INKURU