Umuraperi w’igihangage yamennye ibanga ry’abagore babiri yifuje gusambanya icyarimwe

Umuraperi Kanye West yatangaje ko hari igihe yifuje gukorana imibonano mpuzabitsina icyarimwe n’uwari umukunzi we kera, Amber Rose n’umuraperi mugenzi we Nicki Minaj, mu myaka yashize. Uyu muraperi yavuze ko ibi yabyifuje ubwo yari kumwe muri studio na Nicki Minaj bakorana indirimbo yo kuri album yitwa “My Beautiful Dark Twisted Fantasy”. Nicki Minaj yaririmbye mu ndirimbo ko yifuza guhurira mu rugo na Kanye na Amber bagakora imibonano mpuzabitsina,mu ndirimbo bombi bakoranye muri 2010 yitwa“Monster” yasohotse kuri album My Beautiful Dark Twisted Fantasy. Muri iyi ndirimbo,Nick Minaj yavuze ko we na…

SOMA INKURU

Donald Trump yahishuye uburyo intambara ya Ukraine Perezida Zelensky yayigize ubucuruzi

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Vandalia muri Leta ya Ohio, Donald Trump wahoze ayobora USA, yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari we mucuruzi wa mbere ubizobereye azi kuri iyi si, kuko uko agiye muri Amerika asubiranayo ibifurumba by’amafaranga, asaba ko ayo Amerika imuha yagakwiriye kuba inguzanyo aho kwitwa inkunga. Ati “Tugomba kuyabaguriza aho kuyabaha gutyo gusa. Bizatuma bakomeza gukotana hanyuma bakazabona n’uko batwishyura. Muyabagurize bumve ko hari ibibareba. Mwibaha miliyari 60$ gutyo gusa.” Yakomeje yerekana ko “Buri uko Zelensky aje muri Amerika, asubiranayo miliyari…

SOMA INKURU

Yemeza ko amarozi no gusabwa icyacumi byatumye asezera Ruhago

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, mu kiganiro na B&B FM Nizeyimana Mirafa yatangaje ko icyatumye asezera kuri ruhago ari amarozi no gusabwa icya cumi biri mu byatumye asezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 28. N’ikiniga cyinshi yatangaje ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n’abo yari yizeye kumufasha ari bimwe mu byatumye asezera uyu mwuga akiri muto. Yagize ati “Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje.” Yakomeje agira…

SOMA INKURU

Rubavu: Abana basambanyijwe bagaterwa inda baratabaza

Ikibazo cy’abana baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, gikomeje kwiyongera mu karere ka Rubavu, imibare igaragaza ko nibura mu mezi 8 gusa abana 141 basambanyijwe banaterwa inda, ibi bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye bakaba batabaza inzego zinyuranye kuko ubuzima bwabo n’ubw’abana babyaye buri mu kaga. Aba bana babaye ababyeyi imburagihe bakaba basaba inzego bireba kubaba bugufi mu rwego rwo kudahabwa akato mu miryango, hamwe no kubafasha kubona ubutabera kuko ababateye inda babihakanye abandi bagatoroka. Bamwe muri aba bangavu baganiriye n’itangazamakuru bo murenge wa Rugerero, mu kagali ka Muhira, umwe afite imyaka…

SOMA INKURU

Sobanukirwa itandukaniro ry’umuntu ufite virusi itera SIDA n’urwaye SIDA

Usanga akenshi abantu bagorwa no gutandukanya gutandukanya umuntu urwaye SIDA n’ufite Virusi itera SIDA. Kudasobanukirwa iri tandukaniro niryo rituma hari benshi bagwa mu mutego wo kuba bakwandura cyangwa bagakwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Nk’uko Sante.fr ibitangaza Virus itera SIDA ni ubwandu bwa virusi irwanya ubwirinzi bw’umubiri, iyo uwayanduye adakurikiranywe neza ngo yiyiteho, afate indyo yuzuye ndetse n’ibindi byose bituma umubiri we umererwa neza ukagira ubwirinzi buri hejuru niyo itera SIDA ikaba indwara cg uruhurirane rw’indwara zizahaza umubiri. Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itaraboneka, kwandura VIH no…

SOMA INKURU

Uretse gusaza dore izindi mpamvu zagutera kuzana uruhara imburagihe

Uruhara cyangwa gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho, akenshi rutangira kugaragara mu myaka 30 na 40. Bitangira ugenda utakaza umusatsi mu gace kamwe aho rukunze kuza cyane ni mu gitwariro. Nubwo rukunze kuboneka cyane ku bagabo, gusa n’abagore bashobora kuruzana.Bivugwa akenshi ko uruhara ruturuka ku nkomoko (genetics); ni ukuvuga ko niba umubyeyi wawe arufite, nawe amahirwe yo kurugira aba ari menshi cyane. Ni iki gitera uruhara? Nk’uko byatangajwe hejuru, akenshi ruturuka ku ruhererekane mu muryango, uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye uba warakuye ku babyeyi bawe nitwo…

SOMA INKURU

Arasaba kurenganurwa nyuma yo guhohoterwa akamburwa abana be 4

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwari mu bikorwa byo kwegera abaturage mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024,   Nambajimana Jacqueline, utuye mu murenge wa Gahanga, yagaragaje agahinda ko kwamburwa n’umugabo abana 4 babyaranye avuga ko adafite ubushobozi bwo kubarere, hanyuma akajya kwibanira n’undi mugore. Nambajimana yavuze ko uwo mugabo babyaranye abana bane yari asanzwe afite urundi rugo byanatumye we badasezerana kandi nyuma yo kumuhararukwa ngo yaje kumusiga aririra mu myotsi. Ati “Uwo mugabo twabanye yari afite undi mugore banasezeranye kuko njyewe ntabwo twasezeranye. Amaze kumpararukwa yahise anta…

SOMA INKURU

Bigoranye Arsenal yongeye gushimisha abafana bayo nyuma y’imyaka 14

Ikipe ya Arsenal yari imaze imyaka 14 itagera muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions League,yabigezeho isezereye FC Porto kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho aya makipe yombi atsindiye mu rugo iwayo igitego 1-0. Kuri uyu wa kabiri,Arsenal yasabwaga kwishyura igitego 1-0 yatsindiwe muri Portugal na FC Porto ndetse nibyo yakoze banganya igitego 1-1.hitabazwa iminota 30 y’inyongera itagize icyo itanga haterwa za penaliti zahiriye iyi kipe yo mu Bwongereza. Arsenal yatsinze igitego ku munota wa 41 ibifashijwemo na Leandro Trossard,ku mupira mwiza yahawe na Odegaard,umukino urangira ari iki gitego cyonyine kibonetse. Ikipe…

SOMA INKURU

Sosiyete Sivile yikomye ingabo za FARDC ku kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice binyuranye itarwanye

Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru riranenga gusubira inyuma kw’ingabo za DR Congo zikareka umutwe wa M23 ugafata uduce dutandukanye nta uwukoma imbere. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, M23 yafashe utundi duce two mu majyaruguru ya teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi. Utu duce n’utundi byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye, nyuma y’uko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya, bahunze utu duce bagenzuraga…

SOMA INKURU

Les principales causes des problèmes d’audition / Surdité

La surdité affecte 6 % des 15–24 ans, et plus de 65 % des 65 ans et plus. Des troubles de l’audition peuvent exister dès la naissance, mais le nombre de personnes concernées progresse inexorablement avec l’âge. Face à cette déficience sensorielle, la recherche est particulièrement active : au cours de la dernière décennie, des avancées spectaculaires ont été réalisées dans la compréhension des mécanismes et des facteurs génétiques qui en sont responsables. Les récents progrès technologiques devraient permettre d’améliorer les performances des aides auditives et des implants existants. Grâce…

SOMA INKURU