Uruhare rw’ihindagurika ry’ibihe ku igwingira ry’abana


Ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko abatunzwe n’ubuhinzi. Imvura itagwa ku gihe, amapfa akabije cyangwa imvura nyinshi yangiza imyaka bigira ingaruka zikomeye ku mirire y’imiryango, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu bikabaviramo kugwingira.

Mushimiyimana Pelajiya, umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko mu gihe cy’ihinga giheruka, imvura yatinze kugwa, maze imbuto babibye zumira mu butaka.

Ati: “Twahinze ibishyimbo n’ibigori nk’uko bisanzwe, ariko imvura iratinda. Ibyinshi byarumye, ibisigaye bitanga umusaruro muke cyane. Ubu kubona ifunguro rihagije kandi ryuzuye ku bana ni ikibazo gikomeye.”

Ibi akaba yarabitangaje ahagatiye umwana we w’imyaka itatu, wari waratangiye kugaragaho ibimenyetso by’imirire mibi birimo kubyimba ibirenge n’amatama ndetse no ku maso agaragara nk’umwana utaragira umwaka umwe.

Uyu mubyeyi asobanura ko iyo umusaruro wabaye muke, bihita bigira ingaruka ku mirire y’abana, kuko batabona ibiribwa bitandukanye n’ibifite intungamubiri zihagije.

Abahinzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bemeza ko ibihe bitacyubahiriza amasizeni nk’uko byari bisanzwe bizwi. Hari aho imvura igwa ari nyinshi ikangiza imyaka indi ikayitwara bigatuma hari ahagaragara amapfa amara igihe.

Mugabo Sam, umuhinzi wo mu karere ka Gatsibo, yagize ati: “Ibyo twamenyereye ntibikibaho. Igihembwe cy’ihinga kirahindagurika, izuba rikaza mu gihe kitari iryacyo n’imvura ikagwa nabi. Ubu ntitugiteganya igihe cyo guhinga neza.”

Akomeza ashimangira ko ibi bituma umusaruro ugabanuka, ibiciro by’ibiribwa bigahindagurika, bigashyira imiryango myinshi mu kibazo cy’inzara n’imirire mibi.

Inzobere mu mirire zigaragaza ko imirire mibi ku bana bato ifitanye isano ikomeye n’ubwiyongere bw’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Iyo umusaruro w’ubuhinzi ugabanutse, imiryango itangira kurya bike kandi bitujuje intungamubiri, abana bakabura intungamubiri z’ingenzi by’umwihariko poroteyine na vitamini.

Umuforomo ukorera ku kigo nderabuzima cyo mu murenge wa Kageyo, utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Abana twakira bafite ibibazo by’imirire mibi n’igwingira usanga akenshi ari abakomoka mu miryango itunzwe n’ibyo bahinze. Iyo batabonye umusaruro uhagije, abana ni bo babigenderamo cyane.

Avuga ko imirire mibi igira ingaruka ku mikurire y’abana, ku bwonko no ku buzima bwabo bw’igihe kirekire.

Abahanga mu buzima rusange bagaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu ari bo bagira ingaruka zikomeye kurusha abandi kuko baba bagikura, bakeneye indyo yuzuye kandi ihagije.

Ibi bikaba iyo imiryango ihuye n’ibibazo by’ubukungu bitewe n’umusaruro muke, abana bahabwa amafunguro adahagije, rimwe na rimwe bagatangira kurya nabi bakiri bato, bigakurikirwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi byose bibaganisha mu igwingira.

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima “DHS 7”, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda mu mwaka wa 2025 bari ku kigero cya 27%.

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment