Abashakashatsi bemeje ubwoko bushya bw’amaraso


Mu gihe ubuvuzi bukomeje gutera intambwe ishimishije, abashakashatsi bo mu Bwongereza batangaje ko habonetse ubwoko bushya bw’amaraso, bwiyongereye ku busanzwe buzwi ku Isi. Ubu bwoko bushya bwiswe MAL.

Iyi ntambwe yagezweho n’abahanga bo mu kigo NHS Blood and Transplant, bafatanyije n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol, nyuma y’imyaka irenga 50 hari urujijo ku gice cy’ingenzi kigize amaraso cyari kimaze igihe kitumvikana neza mu buvuzi.

Mu 1972, abahanga bari bavumbuye antigen y’amaraso bise AnWj, ariko ntibamenye ubwoko bw’amaraso iyikomokaho. Antigen ni proteyine ziboneka ku nsoro zitukura, zigira uruhare runini mu gutuma umubiri w’umuntu ushobora kwakira cyangwa kwanga amaraso yatewe.

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko antigen ya AnWj ikomoka ku bwoko bw’amaraso bwa MAL. Iyo habaye impinduka cyangwa ibura ry’ibice bimwe bya ADN muri ubu bwoko bw’amaraso, umuntu ashobora kuvuka adafite AnWj, bigatuma amaraso ye adahuza n’ay’abantu benshi.

Ni intambwe ikomeye mu kwita ku barwayi

Louise Tilley, umwe mu bashakashatsi bakuru mu kigo mpuzamahanga gishinzwe isuzuma ry’amaraso (IBGRL Red Cell Reference), avuga ko ubu buvumbuzi bufite akamaro kanini mu buvuzi bwa buri munsi.

Ati : “Kumenya inkomoko ya AnWj byari inzozi z’abashakashatsi mu myaka irenga 50 ishize. Ubu dusobanukiwe neza, kandi bizadufasha kurinda abarwayi ingaruka mbi ziterwa no guterwa amaraso adahuye n’ayabo.”

Abahanga bagaragaza ko abarenga 99,9% by’abatuye Isi bafite antigen ya AnWj, ariko hari abantu bake cyane bayibura. Abo bantu, iyo bahawe amaraso arimo iyo antigen, bashobora guhura n’ikibazo gikomeye cy’uko umubiri wabo utakwakira amaraso batewe, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwarimu muri Kaminuza ya Bristol, Prof. Ash Toye, avuga ko iri vumbuzi rizafasha cyane mu gutoranya neza abatanga amaraso no kurinda abarwayi bafite amaraso adasanzwe.

Ati: “Ubu dufite ubumenyi buhagije bwo kumenya abantu bafite amaraso adasanzwe cyane. Ibi bizatuma serivisi zo gutanga no guterwa amaraso zirushaho kuba nziza kandi zitekanye.”

Kugeza ubu, ubwoko bw’amaraso bwari busanzwe buzwi cyane kandi bukoreshwa henshi mu buvuzi ni A, B, AB na O, hakiyongeraho n’icyiciro cya Rhesus (Rh+ na Rh−). Ubu bwoko ni bwo bukunze kuboneka ku bantu benshi kandi bukorohereza ivuriro kubona amaraso ahuje n’ay’umurwayi.

Icyakora, abahanga bagaragaza ko hari n’ubundi bwoko bw’amaraso budasanzwe, nko MAL, busaba ubushishozi n’ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ababufite barindwe ingaruka zaterwa no guterwa amaraso adahuye n’ayabo.

Abashakashatsi bavuga ko nubwo ubu bwoko bushya bw’amaraso budakunze kuboneka, kumenya ko buriho ni intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abantu, by’umwihariko abafite amaraso adasanzwe.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment