Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, abakora akazi k’uburaya basanzwe bamenyerewe ku izina ry’“indatwa” bo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bo tundi turere, batangaje impinduka bahitamo kwitwa “uturabo tw’abagabo”, izina bavuga ko ribafasha kwitandukanya n’imvugo zibasesereza ari nako basaba ko bafatwa nk’abandi baturage bose bafite uburenganzira busesuye.
Umwe mu bahagarariye abakora aka kazi muri kamwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, avuga ko ikibazo nyamukuru atari akazi bakora, ahubwo ari uko badafatwa nk’abantu bafite agaciro n’uburenganzira.
Ati: “Akenshi abantu ntibadufata nk’abandi Banyarwanda. Birengagiza ko dufite uburenganzira bwo kubaho. Iyo hagize mugenzi wacu ugira ikibazo, harimo n’uvutswa ubuzima, aho kurengerwa bihutira kuducira imanza, bakadushyiraho ibyaha tutakoze.”
Akomeza agaragaza ko ingaruka z’ivangura rikorerwa abakora aka kazi zigera no ku bana babo, haba aho batuye n’aho biga.
Ati: “Abana bacu barahutazwa, bagahabwa akato kugeza no ku mashuri, rimwe na rimwe bagahanirwa amakosa atari ayabo mu gace batuyemo, byose bituruka ku kuba umubyeyi wabo akora aka kazi.”
Babaho mu buzima bw’ihohoterwa n’akarengane nyamara hari amategeko abarengera
Abandi bakora akazi k’uburaya (uturabo bw’abagabo) bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko bahura n’ihohoterwa rikabije, rikorerwa mu bwihisho, rimwe na rimwe rigakorwa n’abantu bafite inshingano zo kubarinda.
Bamwe bavuga ko bameneshwa aho batuye, bakirukanwa mu mazu kandi batararangiza amezi bari bishyuye. Abandi bakavuga ko bakubitwa, bakamburwa amafaranga bakoreye, aho gutabarwa bagashyirwaho amakosa.
Uwo twahaye izina rya Amina yagize ati: “Hari igihe umuntu aguhohotera, akakwambura ayo wakoreye kandi mwanumvikanye, akagerekaho kugukubita hanyuma ugasanga ari wowe ubazwa urugomo rubaye ndetse hakabaho no gufungwa.”
Me IGIHOZO Diane, umunyamategeko wa HDI Rwanda, asobanura ko uburenganzira bwa muntu butagengwa n’ubwoko bw’akazi umuntu akora.
Ati: “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha buri muntu uburenganzira bwo kubaho, kubahwa no kudahohoterwa. Ubu burenganzira ntibugira itegeko ribugabanya hashingiwe ku mwuga umuntu akora.”
Akomeza avuga ko guhutira gucira imanza abakora aka kazi binyuranyije n’amahame y’amategeko n’ubutabera, cyane cyane iyo bahohotewe bakitirirwa amakosa aho kurengerwa.
Uturabo tw’abagabo basaba itangazamakuru, inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’abaturage muri rusange kudahutira kubacira imanza, ahubwo bakumva ubuzima bwabo n’imbogamizi bahura na zo, hagashyirwa imbere uburenganzira bwa muntu kuri bose.
Uwo twahaye izina rya Alice yagize ati: “Turifuza kubahwa nk’abandi Banyarwanda bose. Dukora kugira ngo tubeho, dutunge imiryango yacu. Dukeneye ubuvugizi n’uburenganzira nk’abandi bose.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye kandi byemeje amasezerano mpuzamahanga atandukanye arengera uburenganzira bwa muntu, ashimangira ko uburenganzira bw’ibanze bugomba guhabwa buri wese, hatitawe ku mwuga, ku mibereho cyangwa ku cyiciro abarizwamo.
Mu Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (UDHR) ryo mu 1948, ingingo ya mbere ivuga ko “abantu bose bavuka bafite uburenganzira bungana n’agaciro kangana”, mu gihe ingingo ya 2 ishimangira ko nta muntu ugomba kuvangurwa hashingiwe ku mibereho ye iyo ari yo yose.
By’umwihariko, Isezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Politiki n’Imibereho (ICCPR), u Rwanda rwemeje, riteganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubaho, kubahwa no kurengerwa n’amategeko ndetse rikabuza ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa umuntu, yaba rikozwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa n’abahagarariye inzego za Leta.
Nanone kandi, Isezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ubukungu, Imibereho n’Imico (ICESCR) risaba ibihugu byaryemeje birimo n’u Rwanda, kurengera imibereho y’imiryango n’abana, bakarindwa ivangura, ihohoterwa n’akarengane gashobora guterwa n’imibereho y’ababyeyi babo.
Nk’uko Me IGIHOZO Diane wa HDI Rwanda abisobanura, aya masezerano yose u Rwanda rwasinyiye ashyira inshingano ku nzego za Leta zo kurinda abantu bose by’umwihariko iyo bahohotewe cyangwa bakorewe ivangura.
Ati: “Amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje ni itegeko ku gihugu. Bisobanuye ko nta rwego na rumwe rukwiriye guhohotera, kumenesha cyangwa gucira imanza umuntu hashingiwe ku mwuga we. Ahubwo, inshingano ni ukurengera uwahohotewe.”
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
