Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro The Square gica kuri Televiziyo Rwanda, yatangaje ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa cumi mu mpamvu zitera urupfu mu Rwanda. Yavuze ko buri mwaka nibura abantu basaga 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 3000 bagakomereka bikomeye, izo ngaruka zikagera no ku bigo by’ubwishingizi bitanga nibura miliyari 20 Frw nk’impozamarira. Yakomeje ati “Ugereranyije umubare w’impanuka dufite muri uyu mwaka uhereye muri Mutarama ukageza muri Kanama,…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Intara y’Amajyaruguru iragendererwa n’ubuyobozi
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019, abaturage bo mu Karere ka Burera barakira Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, akaba aribusure ibitaro bya Butaro n’ibindi bikorwa by’iterambere mu buhinzi n’ubworozi Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Karere ka Burera arasura ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo amakusanyirizo y’ibirayi n’indi mishinga y’ubuhinzi. Arabanza gusura Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya Rwerere, nyuma asure TVET ya Rusarabuye, akurikizeho gusura ibitaro bya Butaro. Nyuma arakomereza urugendo rwe mu Murenge wa Kagogo asure Hotel yitwa Burera Beach (iri kubakwa ntiruzura), ahave ajya gusura…
SOMA INKURUIkigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyanenzwe bikomeye na PAC
Ubwo ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) bwitabaga PAC kugira ngo busobanure ku mikoreshereje y’umutungo wa leta, nk’uko bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta umwaka wa 2017-2018, bwasabwe kugaruza miliyoni zisaga 370 zarigishijwe mu mwaka wa 2014 n’abayikoreraga ariko ntihabeho kuyikurikirana. Bamwe mu bakekwaho kunyereza aya mafaranga ni abakozi babiri ba RBC, bakoraga mu ishami rishinze ububiko bw’imiti. Depite Ntezimana Jean Claude yabajije RBC igituma irangara ntikurikirana imitungo yarigishijwe. Yagize ati “Turashaka kumenya impamvu aya mafaranga ataragaruzwa ndetse mukatubwira n’irengero ry’abakekwaho kuyanyereza, turashaka ko aya mafaranga agaruzwa…
SOMA INKURUYafashwe akekwaho gusambanya no gutera inda umwana yigishaga
Umwarimu wigishaga ku Rwunge rw’amashuri, GS Runaba riherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera yatawe muri yombi akekwaho gusambanya no gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yigishaga. Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2019, nibwo uyu mwarimu yatawe muri yombi. Ushinzwe uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumene, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana. Yagize ati “ Ni umubyeyi we watanze amakuru avuga ko umwana yamubwiye ko ari uwo mwarimu wamuteye inda barangije baramufata.” Umwana yavuze ko uwo mwarimu yamushukishije amanota kugira ngo amusambanye.…
SOMA INKURUIkibazo cyo gusambanya abana gikomeje gufata intera
Inzego zitandukanye zikomeje gushakira umuti ikibazo cyo gusambanya no gutera abana inda, gikomeje gufata indi ntera ndetse imibare igaragaza ko uko umwaka utashye, kigenda gihindura isura. Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512. Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092. Iki kibazo cyahawe umwanya uhagije mu kiganiro Intambwe Iganje cyatambutse kuri RBA, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,…
SOMA INKURUU Rwanda na Congo batangaje umusaruro watanzwe n’ingamba zafashwe mu gukumira Ebola
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeli 2019, mu Karere ka Rubavu, hareberwa hamwe umusaruro wavuye mu masezerano y’imikoranire mu kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye ibyagezweho mu ngamba zari zarafashwe zatumye nta muntu ugaragaraho Ebola mu mujyi wa Goma. Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Eteni Longondo yavuze ko nk’abaturanyi bagomba gukorera hamwe mu gukumira icyorezo cya Ebola. Yagize ati “Turi…
SOMA INKURUImbere yas PAC abayobozi b’Akarere ka Ruhango bakojejwe isoni na rwiyemezamirimo
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, itsinda ry’abagera kuri 15 barimo Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abakozi na bamwe muri ba rwiyemezamirimo baba bakoze ibikorwa mu Karere ka Ruhango bari bitabye Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Basobanuraga imikoreshereze y’amafaranga leta igenera aka karere ngo hakorwe ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange yakoreshejwe nabi. Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bitanye ba mwana na rwiyemezamirimo Hakizimana Gérard wahawe isoko ryo kubaka ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango nyuma bikaza kugaragara ko habayeho ubukererwe mu…
SOMA INKURURwanda: Umwe mu mirenge gusambanya umwana bifatwa nk’umuco
Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera. Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima. Uwimana Vestine umwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabyaye yiga…
SOMA INKURUHavumbuwe uburyo bushya bwo guhangana na VIH SIDA
Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2019, bukanyuzwa mu kinyamakuru The New England Journal of Medicine, bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Peking University mu mujyi wa Beijing, bwemeje ko abashakashatsi bo mu Bushinwa bakoresheseje uburyo bwo guhindura uturemangingo tw’amaraso, uburyo buzwi nka “CRISPR” bashaka kuvura umurwayi ufite agakoko gatera SIDA. Abashakashatsi bavuze ko kugenda neza kw’icyo gikorwa ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo guhindura uturemangingo twa muntu hagamijwe kuvura virusi ya SIDA. Nubwo ubwo bushakashatsi ntacyo bwahinduye kuri virusi ya SIDA umurwayi yari afite, ababukoze bavuze ko bwagenze…
SOMA INKURUUganda yarekuye abanyarwanda 32 bari bafunze
Abanyarwanda 32 barimo 28 bafatiwe mu rusengero rwa ADEPR, birukanywe muri Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri kasho zo muri icyo gihugu aho bavuga ko bari babayeho nabi banakorerwa iyicarubozo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2019,Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, rwaraye rwakiriye Abanyarwanda 32 nk’uko amakuru dukesha RBA abitangaza. Aba Banyarwanda bagejejwe i Kagitumba mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro aho Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda rukaba ari rwo rwabohereje mu…
SOMA INKURU