Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka “The Ben” ku izina ry’ubuhanzi,yatangaje ko umutima we unyuzwe nyuma yo gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo yakoranye na Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona usanzwe ufite indirimbo eshatu. Iyi ndirimbo The Ben yakoranye na Fabien yakozwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 na Producer Knoxbeat muri Monster Records. Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya instagram anagaragaza amashusho ari kumwe na Fabien n’abandi muri ‘studio’. Iyi ndirimbo bayise ‘Uri ibyiringiro’. Avuga ko ishingiye ku kugarura ‘icyizere’ mu buzima kandi ko biteguye kuyiririmbira abafana…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Sugira Ernest akomeje kutavuga rumwe na APR FC
Nk’uko amakuru yagiye hanze ku munsi w’ejo yabitangaje, Ernest Sugira yabwiye ikinyamakuru FunClub.rw ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumutiza ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye y’umwaka w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, akazagaruka mu ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2020/2021. Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona iyi nkuru bwahise bubwira iki kinyamakuru ko aya makuru ari ibinyoma kuko butigeze bubona ibaruwa yo gutira Sugira ivuye mu ikipe ya Police FC, ko nta n’ibiganiro bigeze bagirana n’iyi kipe cyangwa uyu mukinnyi imutiza kuri Police FC. Umunyamabanga mukuru…
SOMA INKURUImpanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’abatari bake
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2017, indege yari itwaye abagenzi 93 n’abakozi bayo 5 yahanutse nyuma y’amasegonda make ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty muri Kazakhstan ndege nyuma yo kugera mu kirere yahise yisekura hasi hagati y’inyubako ebyiri ziri muri uyu mujyi wa Almaty mu masaha ya saa moya n’iminota 22 nk’uko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangarije televiziyo ya CNN dukesha iyi nkuru. Amakuru aravuga ko iyi ndege ya ‘Flight Z92100 yo mu bwoko bwa ‘Fokker 100’ ya sosiyete y’indege ya Kazakhstan ya Bek Air yari…
SOMA INKURURayon Sports mu ihurizo ryo guhitamo umutoza
Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza kubera umusaruro muke. Nyuma y’iminsi 2, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza bashobora kuba baza gusimbura uyu munya-Mexique. Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye. Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports…
SOMA INKURUYatawe muri yombi nyuma yo guha abana ibisindisha
Ni nyuma y’uko polisi y’igihugu iburiye abantu ko muri iyi minsi mikuru abantu bagomba kuzirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha ku gukora ibyaha. Aba bana batatu bafite imyaka 17 y’amavuko basanzwe mu kabari ka Ndaruhutse Theophile mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ari nawe ubwe uri kubagurisha inzoga nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana abivuga. Chief Inpector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana agira ati “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga…
SOMA INKURU“Chosen Generation Club” ifitiye ibanga ababaswe n’ibiyobyabweng
Chosen Generation ni club yatangijwe n’urubyiruko ruhagarariwe na Bayingana Mfura Kenny ufite imyaka 18 akaba abarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, iyi club ikaba ifitiye ibanga urubyiruko ribafasha guca ukubiri n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Bayingana yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga iriya Club cyabajemo nyuma yo kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rurushaho kwiyongera Kandi ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza. Yagize ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, uwatangiye kubikoresha nta bundi bwenge aba agifite bwose buba bwaragiye ku biyobyabwenge, ari ukwiga ntibiba bikimushobokeye, nta cyizere aba agifitiwe yaba ku babyeyi be…
SOMA INKURUIbihugu 10 bikora udushya mu kwizihiza Noheli
Mu kwizihiza uyu munsi wa Noheli, usanga hari ibihugu bifite umwihariko ku buryo ibikorerwa muri icyo gihugu nta handi wabisanga. Dore uko urutonde rw’ibihugu 10 bifite umwihariko mu kwizihiza Noheli. Czech Republic Muri Czech Republic, abagore bifashisha urukweto kugirango bamenye niba bagomba kwishimira Noheli cyangwa batagomba kwishima. Umugore afata umwanya akegamira urugi, yarangiza agashyira urukweto ku rutugu, iyo urukweto ruguye rureba ku rugi bamenya ko urugo rwabo rufite umugisha wo gukomeza kubaho neza gusa iyo ruguye rutareba ku rugi bahita bareka umugambi wo kwishima bari bateguye kuko baba babona ko…
SOMA INKURUUbutumwa bwagenewe abakirisitu gatolika
Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru wa Noheli, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yageneye ubutumwa abakristo bose bizihije uyu munsi. Ubwo yasomaga misa mu birori by’ijoro rya Noheli byabereye muri kiliziya yitwa St. Peter Basilica i Vatican yasabye abakristu babarirwa mu bihumbi bari kiliziya Gatolika bari bateraniye aha kuzirikana ko uyu munsi aricyo kimenyetso kigaragaza urukundo Imana ikunda abari mu isi. Papa Francis yibukije abakristu ko nubwo dukosa tukanakora ibyaha byinshi Imana ibirengaho ikatubabarira kandi igakomeza kutwereka urukundo rwayo ndetse na babandi batayemera nabo ngo irabakunda.…
SOMA INKURUIcyo polisi yasabye abanyatubari n’insengero
Polisi y’u Rwanda yasabye abafite insengero, utubyiniro n’utubari gufasha ababagana kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza. Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyayakoreshejwemo byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu. Polisi yasabye abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo. Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db (decibel), icyo…
SOMA INKURUIbyavuye mu nama y’umushyikirano mu mwaka wa 2019
Kuva ku wa 19 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko igihugu gihagaze. Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo. Yasabye ko intambwe nziza imaze guterwa, mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga, zigomba kongera imbaraga zo gukora byinshi…
SOMA INKURU