Impanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’abatari bake


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2017, indege yari itwaye abagenzi 93 n’abakozi bayo 5 yahanutse nyuma y’amasegonda make ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty muri Kazakhstan

ndege nyuma yo kugera mu kirere yahise yisekura hasi hagati y’inyubako ebyiri ziri muri uyu mujyi wa Almaty mu masaha ya saa moya n’iminota 22 nk’uko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangarije televiziyo ya CNN dukesha iyi nkuru.

Amakuru aravuga ko iyi ndege ya ‘Flight Z92100 yo mu bwoko bwa ‘Fokker 100’ ya sosiyete y’indege ya Kazakhstan ya Bek Air yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty yerekeza mu murwa mukuru Nur Sultan w’iki gihugu.

Abashinzwe ubutabazi bamaze gutangaza ko abagera kuri 15 aribo bamaze kuburira ubuzima muri iyi mpanuaka abandi 50 barimo n’abana 6 bakaba bakomeretse bikabije ubu bakaba bahise bajyanwa mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Almaty bwavuze ko mu bajyanwe mu bitaro 17 bafite ibikomere bikabije ku buryo nabo nta kizere gihari cy’uko bashobora kuza kubaho.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment