Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yatangarije kuri KT Radio ko Leta ikurikiranye arenga miliyari 10 yanyerejwe ariko ikaba imaze kugaruza miliyari 4 gusa. Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko mu mpamvu zituma kugaruza imitungo ya Leta bigorana harimo kuba umuntu washoboye kwiba Leta no guhisha ibimenyetso bitamunanira kuko aba afite amafaranga yahamo ruswa abacamanza bakamugira umwere, ati “Amafaranga si imegeri ngo ziramuboreraho”. Hakuzwumuremyi yanagaragaje ko abayobozi bafite umugambi wo kunyereza ibya Leta ikintu cya mbere bakora bakigera ku buyobozi ari ukwigizayo umuntu wese ushobora kubabangamira muri uwo mugambi…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Amakuru mashya ku rukingo rwa Covid-19
Urukingo rwakozwe n’ikigo gikora imiti cyo mu Bushinwa rushobora kuboneka mbere y’uko uyu mwaka urangira nk’uko igitangazamakuru cya leta y’iki gihugu kibitangaza. Liu Jingzhen ukuriye ikigo kitwa China National Pharmaceutical Group (Sinopharm) yatangaje ko imirimo yo kurugerageza ku bantu biteganyijwe ko irangira mu mezi atatu ari imbere. Muri iki cyumweru, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza batangaje ko urukingo bakoze “rutanga ikizere”. Aba bo mu Bwongeraza bavuga ko igerageza ryarwo ryakozwe ku bantu 1,077, ryerekanye ko abarutewe bagize ubwirinzi (antibodies) n’uturemangingo rwa ’T-cells’ dushobora kurwanya coronavirus. Ibindi bigo…
SOMA INKURUUwayoboye Tanzaniya imyaka 10 yapfuye
Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko, amakuru y’urupfu rwe akaba yatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020. Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli, rivuga ko Benjamin W. Mkapa yaguye mu bitaro byitwa Jijini biri biherereye i Dares Salam muri Tanzaniya, nyuma y’iminsi mike yari ahamaze arwaye. Benjamin W. Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzaniya asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Nyuma yo kuyobora…
SOMA INKURUImidugudu yo ku Muhima yashyizwe muri Guma mu rugo bitewe na Covid-19
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu “MINALOC” yatangaje ko imidugudu itatu (3) yo mu Kagali ka Tetero ariyo Umudugudu wa Tetero, Umudugudu w’Indamutsa, Umudugudu w’Intiganda yo mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa cya Coronavirus. MINALOC yatangaje ko Umudugudu wa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigarama muri Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya guma mu rugo. Imidugudu yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo, niKamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu…
SOMA INKURUIcyo abinjira n’abasohoka mu Rwanda bazubahiriza hirindwa Covid-19
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko gupima Coronavirus ku bashaka kwinjira mu Rwanda ndetse no kujya mu mahanga bizajya bikorwa na Laboratwari y’Igihugu iri mu Mujyi wa Kigali, Umunyarwanda akazajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, umunyamahanga yishyure amadorari 100 ni ukuvuga asaga ibihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo gusubukura ingendo zo mu kirere ku wa 1 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yatangiye gushyiraho uburyo bwo gupima abashaka kujya mu mahanga, nabinjira mu gihugu bagapimwa bakabona ibisubizo mu masaha 24.…
SOMA INKURUIshusho ya Covid-19 mu Rwanda mu gihe cy’amezi 4
Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagaragaje impinduka zidasanzwe zagaragaye mu rwego rw’ubuzima mu mezi ane ashize zatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’uburyo Leta y’u Rwanda yabyitwayemo mu guhangana n’iki cyorezo gihangayikishije Isi. Hashize igihe kirenga amezi ane umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID 19 atahuwe mu Rwanda, ubu bageze ku 1,582. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yateguye gukoresha nibura miriyoni 73 z’amadorari y’Amerika (asaga miriyari 69.8 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mezi atandatu, mu mezi ane hakoreshejwe miriyoni 60 z’amadorari…
SOMA INKURUCovid-19: Abahinzi barataka igihombo kidasanzwe, MINAGRI iti “ntako tutagize”
Urugaga rw’abahinzi “Imbaraga Farmers” ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe, aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye. Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda, uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika. Yagize ati ” Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha…
SOMA INKURURosatom Contributes to Sustainable Feeding Programme
Mandela Day is a global call to action that celebrates the idea that each individual has the power to transform the world and the ability to make an impact. “Education is the most powerful weapon which you can use to change the world,” said Nelson Mandela. Russian State Atomic Energy Corporation Rosatom pays a great of attention to sustainable social projects across the globe. This year Rosatom is supporting the Bokgoni Technical Secondary School to protect its learners against Covid-19 as well as keep them well nourished. The school’s mission is to develop…
SOMA INKURURwanda: Yibarutse mu gihe yavurwaga Covid-19
Mu kigo cyahariwe kwita ku barwayi b’icyorezo cya Covid19 kiri mu Karere ka Rubavu, havukiye uruhinja rwibarutswe n’umubyeyi w’imyaka 41 wahavurirwaga nyuma yuko agaragaweho icyorezo cya Covid19 atwite. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko ari bwo bwa mbere mu barwayi ba Covid19 basanzwe bakira, habonetsemo umubyeyi utwite wanduye coronavirus. Kuba icyo kigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba covid19, ubusanzwe cyarubatswe ari ikigonderabuzima ngo cyari gifite ibikoresho byose by’ibanze byo kubyaza, ndetse n’abaganga bahuguriwe uko bitwara mu gihe cy’ibyorezo, bakaba bashoboye kubyaza uwo mubyeyi neza. Kuri ubu uwo mubyeyi w’imyaka 41…
SOMA INKURUKibungo: Banyoye umutobe bibaviramo kujyanwa kwa muganga igitaraganya
Abaturage 24 bo mu Mudugudu wa Umukamba mu Kagari ka Umukamba mu Murenge wa Kazo mu Karere Ka Ngoma, baguze umutobe w’ibitoki ku mucuruzi usanzwe uwucuruza bawunyohe batangira kuribwa mu nda banacibwamo, ubu bari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo nderabuzima cya Kibungo. Bamwe mu bagize iki kibazo babwiye itangazamakuru ko uwo mutobe bawunyoye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ariko batangira kuribwa mu nda ku wa Gatatu bumva ari nk’uburwayi bwo mu nda busanzwe, bigeze ku wa Kane bitangira gukomera . Maniriho Jean Baptiste ati “ Kuwa Gatatu ni bwo natangiye kuribwa…
SOMA INKURU