Kibungo: Banyoye umutobe bibaviramo kujyanwa kwa muganga igitaraganya


Abaturage 24 bo mu Mudugudu wa Umukamba mu Kagari ka Umukamba mu Murenge wa Kazo mu Karere Ka Ngoma, baguze umutobe w’ibitoki ku mucuruzi usanzwe uwucuruza bawunyohe batangira kuribwa mu nda banacibwamo, ubu bari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo nderabuzima cya Kibungo.

Bamwe mu bagize iki kibazo babwiye itangazamakuru  ko uwo mutobe bawunyoye ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ariko batangira kuribwa mu nda ku wa Gatatu bumva ari nk’uburwayi bwo mu nda busanzwe, bigeze ku wa Kane bitangira gukomera .

Maniriho Jean Baptiste ati “ Kuwa Gatatu ni bwo natangiye kuribwa mu nda ngira ngo ni ibintu byoroshye, ubu nko mu ijoro njya ku bwiherero inshuro umunani.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kibungo harimo n’abarembye cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Nyamutera Emmanuel yatangaje ko abo baturage 24 bose banyoye umutobe kwa Gasana Jean Claude wari wawuranguye mu Kagari ka Munege, mu Murenge wa Gashanda.

Yagize ati “Uwo mugabo yari asanzwe acuruza umutobe n’ubushera , uwo yaranguye mu Murenge wa Gashanda twamenye ko waguye nabi abawunyoye tubafasha kugezwa kwa Muganga.”

Avuga kandi ko Gasana Jean Claude wacuruzaga uwo mutobe na we ari mu bo wagizeho ingaruka kuko na we yawunyoye.

Abaganga  bo mu kigo nderabuzima cya Kibungo bari kwita kuri aba barwaye, bavuga ko hari icyizere ko baza koroherwa.

Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leave a Comment