Ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga abwirwa ko ariko zubakwa

Nyirandagijima Beata utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe, mu kagari ka Rega, umudugudu wa Ngangare atangaza ko ahohoterwa n’umugabo umukubita ndetse akanamuheza ku mitungo y’urugo, ariko ikimuhangayikishije kurushaho ni ukuba atagira kirengera ahubwo ahora abwirwa ko ariko zubakwa. Yagize ati ” Njye umugabo wanjye arampohotera bikomeye, nagana mu muryango bakambwira ngo ninsubire iwanjye niko zubakwa, nakwiyambaza mudugudu cyane ko ari inshuti y’umugabo wanjye akambwira ko umugore mwiza ari uwihanganira umugabo ko nanjye ngomba gutuza nkihangana”. Nyirandagijimana yemeza ko abona ubuzima bwe buri mu kaga kandi nta bushobozi…

SOMA INKURU

Ni ryari havugwa ko umwana yahohotewe? Dore ikibiranga

Ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko ni kimwe mu bigize ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’abana. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’iryo guhoza ku nkeke rigira ingaruka zikomeye ku buzima n’umunezero by’abana rikanabangamira urubyiruko n’abana kugira uruhare muri sosiyete bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite. Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku bana n’urubyiruko 2000 bugamije kugaragaza neza uburemere n’imiterere y’ikibazo kugira ngo gishakirwe umuti nyawo,  bwagaragaje bwa mbere imibare ishingiye ku baturage kandi ushobora kugereranya n’indi, igaragaza uburemere n’imiterere y’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko mu Rwanda. Ubu bushakashatsi nanone butanga amakuru ku myifatire ishobora kuganisha umuntu mu…

SOMA INKURU

Icyegeranyo ku gucana inyuma kw’abashakanye

Imibare igaragaza ko 20% by’abagabo bakora imibonamo mpuzabitsina n’undi muntu w’igitsinagore utari uwo bashakanye, mu gihe abagore bayikora n’umuntu w’igitsinagabo utari uwo bashakanye ari 13%. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2010 na 2016 butangazwa ku rubuga Discreet Investigation and Security, bugaragaza ko n’ubwo abagabo ari bo baca inyuma cyane abagore bashakanye, abagore bari hagati y’imyaka 18 na 29 baba batanyuzwe n’abagabo babo ku kigero cya 11%, mu gihe uw’abagabo uri hasi ku 10%. Hagati ya 2000 na 2009 abagabo 29% bari hagati y’imyaka 60 na 69 bagaragaweho no kutanyurwa n’abagore bashakanye…

SOMA INKURU

Imiti imaze iminsi ivugwaho kongera igitsina yahagaritswe mu Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyahagaritse imiti ikoreshwa mu kongera igitsina, gitangaza ko abayiranguye n’abayicuruza bagomba kuyisubiza aho bayikuye mu kwirinda ko yakoreshwa ikaba yakwangiza imibiri y’abantu. Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 30 Ugushyingo 2022 n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Emile Bienvenue nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza imiti ikomoka ku bimera, iki kigo kigasanga itujuje ubuziranenge. Imiti yahagaritswe irimo uwitwa ‘Dawa ya Kupanua Uume’ ukoreshwa mu kongera igitsina cy’umugabo ndetse n’uwitwa ‘Ngetwa 3’ upima garama 130 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi,…

SOMA INKURU

Sobanukirwa kurushaho n’imyuka ihumanya ikirere n’ingaruka zayo

Imyuka ihumanya ikirere iterwa ahanini n’ubwiyongere bw’inganda ndetse n’ibinyabiziga, iki akaba ari ikibazo kireba isi yose ndetse gikomeje gutera inkeke, cyane ko  iyi myuka ihumanya ikirere igenda yiyongera umunsi ku wundi aho kugabanuka. Imyuka ituruka mu nganda, imyotsi iterwa no gutwika amashyamba, imyuka iva mu binyabiziga biri kugenda, ibyo byose birazamuka bikagera kure mu kirere aho bitera impinduka nyinshi, muri zo harimo kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi ku izina rya “ozone”;  kwiyongera k’umwuka mubi  “CO2” ibi bigatera kugabanyuka k’umwuka mwiza “oxygen”; ukwiyongera k’umwuka w’uburozi wa CO (carbon monoxide) hamwe no…

SOMA INKURU

Kenya: Umuhango wakorwaga ku basiramuwe wahagurukiwe

Ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko bugiye guhagurukira abaturage bo mu duce twa Murang’a, Kirinyaga, Embu na Kiambu bafite umuco wo gushora abana bato b’abahungu mu bikorwa by’ubusambanyi bababwira ko ari byo bibakiza ibikomere igihe basiramuwe. Uyu muhango uzwi nka “gwíthamba mbiro” ugena ko umwana w’umuhungu umaze iminsi mike akebwe agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo abashe gukira neza. Bivugwa ko uyu muhango ukorerwa abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 17. Amakuru dukesha The Nation avuga ko kugira ngo aba bana b’abahungu babone abo bakorana nabo imibonano mpuzabitsina bagurirwa indaya zishobora…

SOMA INKURU

Birashoboka kwirinda indwara y’urukundo (indege)

Iyi ndwara izwi ku izina ry’indege iterwa no kuba umuntu aba yifitemo urukundo rwinshi  ariko umukunzi we akaba atamuri hafi muri icyo gihe cyangwa se hari umuntu akunda ariko we atakwiyumvamo. Amakuru dukesha urubuga aufeminin, aratangaza ko hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko umuntu yarwaye indwara y’urukundo (indege). Muri ibyo bimenyetso harimo Kubabara umutwe, kubabara mu nda, kudashaka kurya, kugira ibicurane kandi utari usazwe ubirwaye, kugira isesemi, kwigunga, kugira umunabi hamwe no kurira ku bantu b’igitsina gore. Ibyafasha umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’indege Kuganira n’inshuti ze ndetse no gutemberana na zo,…

SOMA INKURU

Rubavu: Akarere k’ubukerarugendo n’ubucuruzi kazahajwe n’ingaruka za covid-19

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira isi n’u Rwanda rudasigaye ubwo umuntu wa mbere yamugaragayeho tariki 14 Werurwe 2020, igakomeza kwiyongera aho yagiye iherekezwa n’ingamba zinyuranye harimo na guma mu rugo. Mu karere ka Rubavu iki cyorezo cyashoye mu gihombo abikorera bo mu byiciro binyuranye. Abacuruzi n’abaturage bemeza ko covid-19 yabasubije ku isuka Mukamana Anita wakoraga ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Goma aturutse Rubavu buri munsi, yemeza ko bwari ubucuruzi bwamuteje imbere ndetse bunamutunze n’umuryango we, ngo ariko Covid-19 yamukomye mu nkokora, mu bihe bya guma mu rugo yariye igishoro…

SOMA INKURU

Barinubira amanyanga akorwa mu gutanga ibiribwa by’ingoboka

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo ibiryo byo kugoboka abagizweho n’ingaruka n’izuba birimo gutangwa. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuzeko batishimiye uko ibi biryo birimo gutangwa kuko ngo harimo abusumbane bukabije, aho bamwe bahabwa byinshi abandi bagahabwa bike. Umwe mubaturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ni ibintu bibabaje kandi bibabaje cyane kuko ababa bakwiye kubihabwa sibo babibona.” Murekatete Nela yagize ati “Keretse uwabafunga! kuko nta kuntu umuntu aba mu nzu nziza ibyo kurya bihagije arabifite narangiza…

SOMA INKURU