Haracyaboneka abanyarwanda bakorerwa ihohoterwa


Inzego z’umutekano n’abaturage batahuye abantu babiri bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage bivugwa ko ari umuvuzi.

Ku wa Gatandatu nibwo ayo makuru yamenyekanye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke.

Umusore witwa Uwimpuhwe Emmanuel w’imyaka 26 bakunda kwita Murokore, uturuka mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, yasanzwe aziritse ku kiraro hakoreshejwe iminyururu, amaguru ye n’amaboko biziritse.

Mukamusoni Soline w’imyaka 60, wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muyongwe, mu Kagari ka Bumba, na we yasanzwe muri urwo rugo.

Umugabo witwa Bizimana Claver w’imyaka 60 ukora ubuvuzi gakondo, ni we bivugwa ko yitaga kuri bariya bantu basanzwe mu rugo rwe, amakuru avuga ko bahamaze ibyumweru bibiri.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste yabwiye UMUSEKE ko uriya muturage basanze azirikishijwe iminyururu “ngo yavurwaga imyuka mibi.”

Yavuze ko ukekwaho gushyira ku ngoyi uriya muturage yashyikirijwe Police sitasiyo ya Rushashi, naho uwari aziritswe yazituwe.

 

 

 

Ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.