Amatora yahumuye mu Rwanda azarangwa n’ibidasanzwe


Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda hamwe no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya 17 na 30 Gicurasi 2024.

Guhera tariki 18 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe (3), abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi. Mu gihe tariki 14 Kamena (6) komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe.

Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y’uko amatora aba tariki 14 Nyakanga (7) uyu mwaka ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda, nk’uko bigaragara ku itangazo rya komisiyo y’amatora.

Uyu mwaka bizaba ari ubwa mbere Abanyarwanda bagiye gutora icyarimwe perezida wa repubulika n’abagize inteko ishingamategeko.

Amatora mu Rwanda ubusanzwe yitabirwa ku rwego ruri hejuru kubera imbaraga leta ishyira mu bukangurambaga mbere yayo

Nyuma y’itangazo rya komisiyo y’amatora rivuga ingengabihe yayo, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bahise batangira kugaragaza ko bategereje gusa itariki y’itora kugira ngo batore Paul Kagame kuri manda ya kane, bamushima ko yagejeje igihugu kuri byinshi mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri manda eshatu zabanje, Perezida Kagame yatorwaga ku majwi ari hejuru ya 90%, bamwe babona ko n’uyu mwaka ibizava mu matora bishobora kudatandukana cyane n’ibyabanje.

Mu butumwa aheruka gutanga ku matora y’uyu mwaka, Victoire Ingabire yavuze ko “hari abahitamo kutagira icyo bavuga kuko babona ko amatora ntacyo yahindura”, gusa ashishikariza abantu kuzitabira amatora kugira ngo “tugeze igihugu kuri demokarasi isesuye”.

Itangazo rya komisiyo y’amatora rivuga ko nyuma y’itora ryo kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024, ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment