Abahoze ari abayobozi ba ADEPR bitabye urukiko biregura ku birego bashinjwa


Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018 nibwo abahoze ari abayobozi ba ADEPR 12 barimo Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana Jean bitabye urukiko ngo bisobanure ku byaha bakurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

Abahoze ari abayobozi b’ADEPR bitabye urukiko uyu munsi kuwa mbere

Mbere y’uko iburanisha ritangira, umucamanza yatanze ijambo ku mpande zombi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abandi bantu 32 baregwa muri iyi dosiye nabo bazanwa mu Rukiko, muri abo bose harezwe 20 ariko abakurikiranwe ni 12, ari nabo bari mu cyumba cy’iburanisha.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko urubanza rwatangira abahari bakaburanishwa. Me Bizumuremyi Felix yagize ati “Kuzanamo bariya baburanyi, byasaba ko umucamanza ariwe ubisuzuma, baza bakatumarira iki muri uru rubanza?”

Uwunganira Eng. Sindayigaya Valens na Mutuyemariya Christine nawe yasabye ko urubanza rwakomeza, abahari bagakomeza kuburana nk’ibisanzwe.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yavuze ko mu migendekere myiza no gutanga ubutabera bwihuse, uru rubanza rugomba kuburanishwa ukwarwo.

Abaregwa muri uru rubanza ni Tom Rwagasana, Sibomana Jean, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Muyehe, Leonard Gasana, Sindayigaya Valens, Niyitanga Theophile, Saiton Benika, Mukabera Bertin, Lynea Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Mediatrice na Mukakamari Tharcisse.

Aba bararegwa ibyaha bitatu ; Ubufatanyacyaha mu kurigisa umutungo w’itorero, icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha hamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoze guhera 2009 batangira umushinga wo kubaka Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi.

Umushinjacyaha yavuze ko hari nk’inyandiko mpimbano yakoreshejwe mu kunyereza miliyoni 18 inshuro imwe nk’uko byagaragajwe n’igenzura (audit) ry’umugenzuzi w’imari.

Jean Sibomana yarezwe gusinya akemeza ko hasohoka amafaranga mu buryo budakwiye kandi ari umuyobozi.  Sibomana wari Umuvugizi wa ADEPR we yavuze ko umugenzuzi w’imari wakoze igenzuramari “audit” yayikoze bo bafunze, atigeze amubaza uko amafaranga yakoreshejwe bityo ko iyo ‘audit’ itahabwa agaciro imishinja kuko atigeze ahabwa ijambo igihe yakorwaga.

Yavuze ko iyo ahabwa ijambo yari kugaragariza uwo mugenzi uko amafaranga yasinyiye ko asohoka, kandi abifiteye uburenganzira nk’Umuvugizi w’Itorero, yakoreshejwe neza aho kuyakoresha mu nyungu ze bwite nk’uko abiregwa.

Thomas Rwagasana nawe yiregura yavuze ko ibyo baregwa atari byo kuko amafaranga yubakishijwe Dove Hotel yakoreshejwe neza ndetse ikanafungurwa na Minisitiri w’Intebe (yari Anastase Murekezi) ahagarariye Perezida wa Republika. Rwagasana yavuze ko audit ishingirwaho ibashinja yakozwe bafunze, ngo abayikoze baraje binjira mu biro byabo bakora ibyo bashaka baragenda.

Mutuyemariya Christine wari ushinzwe imari muri ADEPR yavuze ko yagiye mu buyobozi asanga umushinga wa Dove Hotel waratangiye ko za cheques yasinyeho zose zari iz’amafaranga akenewe mu kubaka iyi Hotel bityo nta cyaha we abibonamo yakoze.

Uhagarariye ADEPR mu rubanza yasabye ko niba ari uko bimeze muri uru rubanza hatumizwa uwakoze iriya genzuramari “Audit” akavuga uko yakozwe.

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment