Mu gihe ibibazo by’imirire mibi bigihangayikishije ingo nyinshi mu Rwanda by’umwihariko mu bice by’icyaro, akarima k’igikoni kabaye igisubizo cyoroshye ariko gifite imbaraga mu guhangana n’iki kibazo.
Uko u Rwanda rwubaka igihugu gitekanye n’iterambere rirambye, gukangurira abaturage gutera imboga hafi y’urugo, byagaragaye ko bifasha mu kurwanya imirire mibi, kongera intungamubiri no kuzamura imibereho.
Mukandoli Vestine, wo mu karere ka Gatsibo, avuga ko mbere y’uko atangira akarima k’igikoni, abana be babiri bari bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Ati: “Umwe yari yari yaagwigiye, undi afite ikibazo cy’imirire mibi, bampaye imbuto za karoti, dodo, intoryi n’ibitunguru, ndabitera hafi y’inzu. Ubu twese turarya imboga buri munsi. Nta mwana wanjye ukiri mu mutuku.”
Habimana Jean Marie Vianney, umubyeyi w’abana batanu bo mu karere ka Karongi, yemeza ko akarima k’igikoni kamufashije kuzigama no kurinda abana indwara.
Ati: “Buri gitondo mba nzi ko mu ifunguro ry’umunsi ripangwa haba harimo puwavuro, epinari, sereri, karoti n’ibindi. Ntitukijya ku isoko buri munsi. Ibi byaturinze kurwaza indwara z’imirire mibi.”
Akarima k’igikoni, nubwo benshi bagatekereza nk’agenewe gusa gutanga imboga, gafite inyungu zirenga izo kurya harimo kongera intungamubiri mu mirire y’abana n’abakuru, kugabanya ingendo ku masoko bituma habaho kuzigama amafaranga n’igihe, gutanga akazi n’amahirwe yo kwihangira imirimo hari abamaze kugahinduramo igikorwa gitanga amafaranga binyuze mu kugurisha imboga cyangwa imbuto.
Dr. Uwamariya, inzobere mu mirire, avuga ko akarima k’igikoni ari inkingi ikomeye mu guhangana n’imirire mibi ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka 5.
Ati: “Ibigize intungamubiri byose birimo poroteyine, vitamini, fibre, bigomba kuba bihari buri munsi. Niba hari indabo zo gutera, kuki hatabaho no gutera imboga?”
Yongeraho ko imboga zitatunganyijwe neza zaturutse kure cyangwa zamaze igihe mu isoko, zitakaza intungamubiri nyinshi, ugereranyije n’izo umuntu yisaruriye mu rugo rwe.
Marie Jeanne, umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Nyamiyaga, avuga ko abaturage barenga 300 bamaze gutangira akarima k’igikoni kubera amahugurwa yahawe n’inzego z’ubuzima:
Ati: “Iyo umuntu abonye imboga avanye ku mbuga ye, yumva afite icyizere. Twabonye abana bitabwaho neza kurushaho, n’ababyeyi bakumva ko ubuzima buturuka iwabo, atari mu ivuriro gusa.”
Akarima k’igikoni ni igitekerezo cyoroheje mu isura, ariko gikomeye mu ngaruka nziza z’ubuzima. Ntigafasha gusa mu kongera indyo yuzuye ahubwo gafasha ingo kuba ahantu habereye abana n’abakuru hategurwa ejo hazaza.
INKURU YA TUYISHIME Eric
