Perezida Kagame na Madamu muri Botswana


Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi.

Perezida Kagame na Madame Jeannette mu ruzinduko muri Botswana

Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu “World Economic Forum”, i Davos mu Busuwisi.

Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.

Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na Madamu bazasura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho bazamurikirwa imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.

Guverinoma ya Botswana ivuga ko uru ruzaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rubayeho ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na Guverinoma hagati y’ibi bihugu. Perezida Mokgweetsi ayobora Botswana guhera muri Mata 2018.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame azashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, General Cooperation Agreement (GCA), akubiyemo ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe ubutwererane mu nzego zirimo ubufatanye hagati ya za guverinoma, ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, itumanaho, umuco n’uburezi, ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi, itangazamakuru n’itumanaho.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment