Pasiteri akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu


Pasiteri Twahirwa Joseph wo mu Itorero rya Epikaizo Ministries International akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu, Anda Saulite mu gihe abapolisi barimo Sgt Oyera Doreen, D/Cpl Akite Judith na mugenzi we Ailigat Joyce bakurikiranyweho kutakira ikibazo cy’uwakorewe ihohoterwa.

Anda Saulite yabwiye Polisi ya Kampala ko yagiye muri Uganda atumiwe na Twahirwa, amwakirira mu rugo rwe ruherereye i Bugoloobi mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2022. Yemeza ko nyuma yo kwakirwa, uyu mupasiteri yamufashe ku ngufu afatira n’amayero ye 400, amadolari 300 na pasiporo.

Mu itangazo Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, Claire Nabakka yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha muri polisi y’igihugu ruri gukurikirana iki kibazo ndetse rwongeye guta muri yombi Pasiteri Twahirwa wari utagikurikiranwa.

Yavuze kandi ko aba bapolisi batatu bakurikiranyweho ubunyamwuga buke buhanwa n’amahame agenga polisi y’iki gihugu.

Ati « Ikipe yacu iri gukora kuri iki kibazo. Izanakora iperereza ryimbitse ku byemezo bizafatwa. Ikirego cyanahawe intumwa ya leta kugira ngo nayo itange inama mu by’amategeko. »

Polisi yatangaje ko yakiriye ikibazo cy’uyu mugore ndetse inategeka Pasiteri Twahirwa kumusubiza ibyangombwa bye ndetse n’ayo mafaranga yanavunjishije mu mashiringi ya Uganda.

Chimpreports dukesha iyi nkuru yanditse ko Anda Saulite yabwiye polisi ko yajyanye ikirego cye aho kumufasha abo bapolisi bakamunnyega bakanamufunga hanyuma bakamusinyisha ibaruwa yemeza ko amafaranga yayahawe ndetse bamutegeka no gukura ikirego cye kuri polisi.

Kugeza ubu Saulite yahawe ahantu ko kuba ari hacungiwe umutekano ndetse n’igihe yari kuzamara muri iki gihugu kirongerwa kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe kugeza abonye ubutabera bunoze.

 

Source: Chimpreports 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.