Donald Trump yahishuye uburyo intambara ya Ukraine Perezida Zelensky yayigize ubucuruzi


Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Vandalia muri Leta ya Ohio, Donald Trump wahoze ayobora USA, yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari we mucuruzi wa mbere ubizobereye azi kuri iyi si, kuko uko agiye muri Amerika asubiranayo ibifurumba by’amafaranga, asaba ko ayo Amerika imuha yagakwiriye kuba inguzanyo aho kwitwa inkunga.

Ati “Tugomba kuyabaguriza aho kuyabaha gutyo gusa. Bizatuma bakomeza gukotana hanyuma bakazabona n’uko batwishyura. Muyabagurize bumve ko hari ibibareba. Mwibaha miliyari 60$ gutyo gusa.”

Yakomeje yerekana ko “Buri uko Zelensky aje muri Amerika, asubiranayo miliyari 50$ cyangwa miliyari 60$. Ni amafaranga ntigeze nkorera mu buzima bwanjye. Ni umucuruzi undenzeho rwose.”

Trump avuga ibi mu gihe kuva intambara ihuje u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, Amerika ni cyo gihugu cya mbere cyashyigikiye ubutegetsi bwa Kyiv, aho kugeza uyu munsi habarurwa miliyari 113$ zatanzwe nk’inkunga mu bya gisirikare, ubukungu n’ubutabazi muri rusange.

Yagaragaje ko mu cyumweru gishize ibihugu bigize umuryango wo gutabarana wa OTAN “byahaye urw’amenyo ubugoryi bwa Amerika” ku bwo gutanga akayabo mu gufasha Ukraine.

Amerika iherutse gutangaza ko iteganya guha Ukraine inkunga mu bya gisirikare ifite agaciro ka miliyari 300$, igateganya ko ishobora kuzifashisha umutungo wa miliyari 285$ w’u Burusiya yafatiriye mu kugura intwaro zo gufasha Ukraine.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.