Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyahakanye cyivuye inyuma ibyo gishinjwa


Ikinyamakuru National Security News kuri uyu wa 2 Mata 2024 cyatangaje ko mu cyumweru gishize, abasirikare ba Afurika y’Epfo bahuriye n’uruva gusenya ku rugamba ubwo bagabaga igitero kuri M23.

Gitangaza ko muri uko gutsindwa urugamba ari bwo abasirikare benshi b’Afurika y’Epfo baba barishyikirije M23, bagirwa imfungwa z’intambara.

Kiti “Muri iki cyumweru ibibazo ku iyoherezwa rya SANDF mu Burasirazuba bwa RDC byariyongereye cyane. Yaratakaje cyane ubwo yagabaga igitero kuri M23. Muri iyi mirwano, bivugwa ko bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo bishyiriye M23, bagirwa imfungwa hamwe n’abandi ba Malawi.”

Nyamara igisirikare cya Afurika y’Epfo, SANDF, cyahakanye aya makuru yavugaga ko abasirikare bacyo bafashwe mpiri n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa SANDF, Siphiwe Dlamini, kuri uyu wa 3 Mata 2024 yatangaje ko “nta basirikare babiri” b’igisirikare cyabo bishyiriye M23″.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo barenga 2000 boherejwe mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo muri RDC kuva mu Ukuboza 2023, kugira ngo bafashe iki gihugu kurwanya M23.

Ntabwo ingabo z’iki gihugu zahiriwe muri Congo kuko mu minsi ishize abasirikare bacyo babiri biciwe i Goma, mu gihe no ku rugamba igisirikare cya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo bananiwe gushyigura M23.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.