RIB yashyize hanze abapfumu bakekwaho kuyogoza abaturage


Mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024 hafatiwe abantu batatu, Urwego rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bakekwaho kwiyita abapfumu bakarya amafaranga ya rubanda, bababeshya ko bagarura ibyabo byibwe cyangwa ko babakiza indwara zananiranye. 

Aba bavugaga ko ari abavuzi gakondo barimo umunyamahanga bemeza ko bakoresha imbaraga z’ubupfumu mu kugaruza ibyibwe, gukiza indwara no gutanga ubukire bakarya abantu amafaranga.

RIB yagaragaje n’ibikoresho bifashishaga muri ubu butekamutwe birimo, inzoka, akanyamasyo, impu z’Inyamaswa, amahembe, ibimene by’ibicuma ibyungo n’urujyo, ndetse n’amafu bitaga imiti, iboneraho umwanya mwiza wo gutanga no kuburira abantu uburyo bwo kwirinda ubu bwambuzi bushukana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mubyo aba bagabo bafatanywe harimo inzoka bakuye muri Congo ndetse n’akanyamasyo.

Yagize ati “Aba bose uko ari batatu bafatanya mu gikorwa kimwe kugira ngo bagire uwo babeshya, bishingikirije ibikorwa by’ubupfumu n’uburaguzi hanyuma bakamutwara amafaranga.”

RIB itangaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2021, yakiriye dosiye nk’izi zigera kuri 117, zirimo abakekwaho ibyaha barenga 200.

Aba bakurikiranweho ibyaha bitandatu birimo gutunga, guhererekanya kugurisha kugura cyangwa gukoresha inyamaswa yo mu gasozi, gushimuta, gukomeretsa, gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa zo mu gasozi , gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi cyangwa kuyizerereza no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshwejwe uburiganya.

 

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.