Babangamiwe n’ubuzima babayemo, baratabaza leta

Abaturage b’amikoro macye batuye mu nzu zishaje n’abatagira aho bakinga umusaya, bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi zirimo uburwayi no kubaho badatekanye bahorana, bagasaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye, kugira ngo na bo ubwabo babashe kwiyitaho. Urugero, ni urw’umuryango ubarizwa mu kagari ka Ninda, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze, wari ugizwe n’abantu bane ariko umwe muri bo w’umwana akaba aheruka gupfa, bikavugwa ko yaba yarazize indwara y’umusonga yatewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa ikabanyagirira muri iyo nzu y’ibyatsi, ntoya kandi ishaje uwo muryango ubamo. Babonangenda agira ati:…

SOMA INKURU

AS Kigali yabujije APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe hakiri kare

APR FC yasabwaga gutsinda umukino w’ikirarane wayihuje na AS Kigali  ngo yegukane igikombe cya shampiyona hakiri kare, ariko igitego cyo mu minota ya nyuma cya AS Kigali cyishe ibirori byayo kuri Kigali Pele Stadium. APR FC niyo yatangiye neza cyane uyu mukino kuko ku munota wa 3 gusa,Kwitonda Bacca yacenze Ishimwe Saleh, ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Mbaoma washyizeho umutwe, ku bw’amahirwe ye make ufatwa na Hakizimana Adolphe. Icyakora ntibyatinze ku munota wa 13,AS Kigali ifungura amazamu ibifashijwemo na Ishimwe Fiston,ku mupira yahawe na Felix Kone. Ku munota wa…

SOMA INKURU

USA yaba itangiye gutera umugongo Israel mu rugamba rwo kwihorera

Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri Amerika bavuze ko ibiro bya perezida w’Amerika, White House, byaburiye ko iki gihugu kitazajya mu gitero na kimwe cyo kwihorera kuri Iran. Indege nto z’intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone) na za misile byose hamwe birenga 300 byarashwe kuri Israel mu ijoro ryo ku wa gatandatu. Iran yavuze ko byari ukwihorera ku gitero cyo ku itariki ya mbere Mata (4) ku ishami ry’ambasade yayo muri Syria. Izo ntwaro hafi ya zose zahanuwe na Israel, Amerika n’abasirikare b’ibihugu by’inshuti, mbere yuko zigera aho zari…

SOMA INKURU

Indwara zitandura si izo gucyerensa, zikomeje guhitana benshi

Muri iyi minsi haravugwa cyane indwara zitandura, ariko igitangaje iyo habayeho kwigira hirya y’Umujyi wa Kigali, aho benshi bita mu cyaro usanga bakubwira ko batazizi, abandi ntibatinye gutangaza ko umuntu arwara cyangwa agapfa umunsi wageze. Ariko nubwo bimeze bitya ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abapfa bazira indwara zitandura, mu bajya kwivuza muri bo 51,8% ni abafite indwara zitandura. Ibi byatumye ikinyamakuru umuringanews.com kinyarukira mu karere ka Nyaruguru, mu mirenge inyuranye, hagaragara ko abaturage ubumenyi bafite ku ndwara zitandura ari ntabwo. Mukankusi Beatrice umukecuru w’imyaka 59, wo mu mudugudu wa…

SOMA INKURU

Rwanda: Nubwo malariya yagabanyutse, haracyagaragara ibyiciro by’abo yibasira cyane

Bugesera ni kamwe mu turere 10 mu gihe cyashize kagaragaragamo umubare uri hejuru w’abarwaye malariya, ariko kuri ubu inzego z’ubuzima zemeza ko yagabanyutse bifatika nyuma y’ingamba zikomatinyije yaba iz’ubwirinzi n’iz’ubuvuzi zafashwe. Nubwo bimeze gutya hari ibyiciro by’abo ikomeje kwibasira cyane. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr Rutagengwa William, yatangaje ko mu myaka 15 ishize, malariya yahoze iri mu ndwara za mbere yaba mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima by’akarere ka Bugesera, biturutse ku miterere yaho kuko ubushyuhe buhaba, ububobere, ibishanga, ibiyaga, ibihuru n’ibibanza bicyubakwa n’ibindi byatumaga imibu yororoka cyane,…

SOMA INKURU