Kayonza: Yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka umunani. Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu mudugudu w’Iragwe, mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange, , mu karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yagize ati “ Ababyeyi b’umwana babigaragaje bavuga ko umwana atameze neza . Hari n’ibimenyetso yari afite kandi ngo yababwiye ko ari uwo musore baturanye wamusambanyije. Nk’inzego z’ibanze rero…

SOMA INKURU