Kayonza: Yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana


Umusore w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka umunani.

Uyu musore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, bikaba byarabereye mu mudugudu w’Iragwe, mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange, , mu karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yagize ati “ Ababyeyi b’umwana babigaragaje bavuga ko umwana atameze neza . Hari n’ibimenyetso yari afite kandi ngo yababwiye ko ari uwo musore baturanye wamusambanyije. Nk’inzego z’ibanze rero twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza zirebe ko koko yaba yarakoze iki cyaha.”

Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rigikomeje.

 

 

Inkuru yanditswe na Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.