Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Nyabinyenga, mu kagari ka Kinazi mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Ruhango, witwa Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge yasanzwe iwe mu rugo amanitse mu kiziriko cy’ihene yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022. Amakuru y’ibanze atangwa n’ubuyobozi avuga ko uwo mwarimu yari amanitse mu mugozi uziritse mu idari ry’inzu. Umugore we usanzwe ari umwarimu yatashye nimugoroba ageze mu rugo asanga inzu ifunze, ahamagaye abura umwitaba biba ngombwa ko…
SOMA INKURUDay: November 11, 2022
Indahiro ya Minisitiri wasimbuye Gatabazi yakiriwe, dore icyo yibukijwe
Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo, muri Village Urugwiro nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro y’uwasimbuye Gatabazi JMV ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana. Mu kwakira iyi ndahiro, Perezida Kagame yatangaje ko abayobozi bakwiriye gukora bazirikana ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage. Ati “Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi, ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, gukorera igihugu, bitari mu magambo gusa, ngira ngo ahenshi bikwiriye kuba bishingira ku bikorwa no mu ndahiro ubwayo amaze kutugezaho, birasobanutse icyo abantu bashinzwe.” Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko Minisitiri Musabyimana yumva…
SOMA INKURUNyuma yo kubeshya Perezida Kagame yakatiwe iminsi 30
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, hemejwe ko Muhizi Anatole akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje. Anatole akaba akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano. Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kubeshya Perezida wa Repubulika ko yimwe ibyangombwa by’ubutaka, ubwo yahabwaga umwanya wo kugeza ibibazo bye kuri Perezida wa Repubulika mu ruzinduko aherutse kugirira mu karere ka Nyamasheke. Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)…
SOMA INKURUAbaturarwanda baraburirwa
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe “Meteo Rwanda”, cyashishikarije abaturarwanda bose n’inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n’ibiza kuko hateganyijwe ibihe by’imvura nyinshi hagati ya tariki 10 n’iya 20 Ugushyingo 2022. Iki kigo cyatangaje ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo ukuyemo agace k’Amayaga. Inateganyijwe kandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n’isangano ry’imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n’iy’u Buhinde. Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n’umuvuduko mwinshi…
SOMA INKURURwanda: Umwaka mushya uzatangirana n’amasaha mashya y’akazi n’amasomo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo amasaha mashya yo gutangiriraho amasomo n’umurimo. Ingingo z’amasaha mashya, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, naho abakozi bakazajya batangira akazi saa tatu za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba. Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko izi gahunda zizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, Minisiteri zibifite mu nshingano zikaba zizatangaza amakuru arambuye. ubwanditsi: umuringanews.com
SOMA INKURU