Ubwoba ni bwose ku ihungabana ry’ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwasabye abaturage kwitegura isaha n’isaha no kuba maso bagatanga amakuru ku muntu wese uteye amakenga wahungabanya umutekano. Ni nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wambuye ingabo za Leta umujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi. Mu itangazo ryasohowe na Meya w’Umujyi wa Goma, Komiseri Makossa Kabeya Francois ku wa 27 Mutarama 2023 ryasabaga ko buri muturage w’i Goma aba maso nta kujenjeka ngo umwanzi atabinjirana. Icyo gihe yategetse ko aharimo insengero, Station za essence, amashuri, amasoko, utubari n’utubyiniro hari mu hagomba kugenzurwa cyane. Itegeko rya Komiseri…

SOMA INKURU

Abagore bakomejwe kwibasirwa n’abicwa n’inyeshyamba

Amakuru ava mu ntara ya Ituri ya DR Congo aremeza ko mu gitondo cyo ku cyumweru inyeshyamba za ADF zishe abasivile bagera kuri 14. Abishwe barimo abagore 10 nk’uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, muri iki gitero cyabereye ahitwa Walese Vonkutu muri teritwari ya Irumu.  Muri aba bishwe kandi harimo umwana w’imyaka ibiri. Mu gihe igisirikare cya Congo cyabashije gutabara nacyo kikica abarwanyi babiri ba ADF. Izi nyeshyamba zashegeshe ako gace zakoze icyo gitero ahagana saa kumi z’igitondo ku cyumweru, nk’uko bivugwa n’abagize sosiyete sivile muri Ituri.…

SOMA INKURU

Biyemeje ko abana bafite ubumuga baba igisubizo aho kuba umutwaro

Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abana bafite ubumuga batitabwaho n’imiryango yabo, aho hari ababyeyi badatinya no kubafungirana ari nako bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Umuryango Izere Mubyeyi utarebereye iki kibazo ushinga ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” ryashyiriweho abana bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe batagira kirengera hamwe n’ abatiga ahubwo bagakingiranwa mu nzu. Iri shuri ryashinzwe n’ababyeyi n’inshuti zabo, bagamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babone aho bidagadurira, bige nk’abandi hagamijwe kugira ngo bigirire umumaro bo ubwabo ndetse banawugirire umuryango nyarwanda aho…

SOMA INKURU

Korera ikomeje guhitana abatari bake

Abantu 1000 bamaze guhitanwa na kolera muri Malawi mu gihe abamaze kuyandura ari 30.621, umubare munini ubayeho muri iki gihugu. Reuters yatangaje ko iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Malawi, Khumbize Chiponda. Benshi mu bahitanywe na kolera ni abo mu mijyi ibiri ikomeye irimo Lilongwe na Blantyre aho abana baheruka gusubira ku ishuri nyuma y’uko yatinze gutangira mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara. Minisitiri Chiponda yasabye abaturage kwitwararika by’umwihariko mu gihe cyo gushyingura abahitanywe na kolera. Yagize ati “Abantu bahitanwa na kolera bashobora gukarabywa n’abavandimwe n’abo mu miryango yabo, akaba…

SOMA INKURU

Baratabaza nyuma y’ifungwa rya nyina bakisanga mu ruhuri rw’ibibazo

Abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka irindwi n’uw’imyaka 12 batuye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’aho nyina wakoraga uburaya afunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bana bavuga ko bari kugorwa no kubona aho kurara n’icyo kurya ndetse batari no kubasha kujya kwiga bakaboneraho gusaba ubufasha. Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yabwiye itangazamakuru ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.” Yemeza ko babayeho nabi…

SOMA INKURU

Gasabo: Ari mu kaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga

Nyuma y’ imyaka itanu atotezwa ndetse agatabwa n’umugabo azira kwanga kujugunya umwana we wagaragaweho ubumuga bukomatanyije nyuma y’amezi umunani avutse, kuri ubu Niyindora Jani abayeho mu buzima buhangayikishije ndetse bunagoranye, aho anemeza ko yabuze ubufasha kugeza ku bwemerewe abafite ubumuga. Niyindora Jani umubyeyi w’imyaka 26, utuye mu mudugudu w’Akagarama, akagali ka Gasanze, umurenge waNduba, mu  karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana bagategereza ko azicara bagaheba, nyuma bagatahura ko afite ubumuga bukomatanyije, bigatuma umugabo we afata icyemezo cyigayitse cyo kujugunya icyo…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko ubuzima bw’umwana bwifashe banarindwa VIH/SIDA

Ku Isi hose, 80% by’impinja zikivuka zipfa zizize impamvu zakumirwa cyangwa zavurwa. Mu Rwanda haharanirwa ko buri mwana ahabwa ubuvuzi no kwitabwaho by’umwimerere kandi bwemewe ku isi hose. U Rwanda rwagabanyije umubare w’imfu z’abana bato ku kugero kiri hafi 70%. Mu myaka icumi ishize, kuri buri bana 1,000 bavutse, abana 152 ntibabashije kubaho ngo bizihize isabukuru yabo y’imyaka itanu. Ariko uyu mubare waragabanutse ugera ku mfu 50 ku bana 1,000 bavuka. Nk’uko bitangajwe hejuru ni nako umubare w’imfu z’ababyeyi zagabanutse. Mu myaka icumi ishize, ababyeyi 750 bapfuye ku babyeyi 100,000…

SOMA INKURU

Certaines causes d’une augmentation de violences sexuelles envers les adolescentes

Certaines des filles de moins de 18 ans violées avec pour conséquence des grossesses non désirées, résidant dans la Ville de Kigali, district de Gasabo, secteur Ndera, cellule Masoro révèlent qu’elles préfèrent protéger ceux qui les violent car leurs familles respectives les abandonnent à leur sort. Ces adolescentes révèlent pourqoui elles préfèrent protéger  ceux qui les violent (Foto Alphonse/www.umuringanews.com) Selon les affirmations de 23 adolescentes qui sont soit enceintes soit porteuses d’un bébé, suite à la violence sexuelle, la protection des présumés responsables de viol est dû au comportement de…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko gahunda yo kwita ku buzima bw’abagore batwite n’abana ihagaze

Igenzura ry’ibanze ku gihe cyo kuva muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2021, rikorerwa mu bitaro birindwi n’ibigo nderabuzima 12 bibishamikiyeho byo bitaro biri mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Huye, Musanze, Rubavu, Gicumbi na Nyagatare, ryerekanye ko mu myaka itanu ishize hamaze gukoreshwa miliyari 104 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda zo kwita ku buzima bw’abantu by’umwihariko ubw’abagore batwite n’abana ndetse no kubaka ibikorwaremezo kimwe no gushaka ibikoresho bya ngombwa bifasha muri uru rwego. Ni imbaraga zatanze umusaruro ufatika kuko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyo gihe umubare w’abagore bapfa…

SOMA INKURU

Basaba ubufasha kuko babayeho nabi

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, barashinja inzego zinyuranye z’ubuyozi ndetse n’izibahagarariye kutabaha uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, ndetse n’ubufasha bugenerwa  abatishoboye muri bo bugahabwa abandi, bemeza ko byose ikibiri inyuma ari ruswa, ari nabyo biviramo bamwe imyitwarire idahwitse, hari n’abatangaza ko nibikomeza gutya bazasubira mu mashyamba. Ibi abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange, babitangarije ikinyamakuru umuringanews.com, ubwo cyabasuraga aho batuye hafi y’ibirunga, bakaba basa nk’abitaruye abandi baturage, aho usanga abenshi muri bo baba mu mazu ariko adahomye, aho iyo uhagaze hanze uba ureba…

SOMA INKURU