Waruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara

Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse. Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi. Imidido irangwa n’iki? Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya…

SOMA INKURU

Dore indwara zikomeje guhitana benshi mu gihe kuzirinda bishoboka

Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima ikomeje kugaragaza ko indwara zitandura zikomeje gukaza umurego mu kuzahaza benshi. Nk’urugero, abarwayi ba diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi bakomeje kwiyongera ku buryo buhangayikishije. N’ubwo bimeze gutyo ariko, kuzirinda birashoboka kandi mu buryo bworoshye bwashobokera buri wese. Amagara ntaguranwa amagana! Hari indwara zisanzwe zizwi ndetse zimenyerewe kuko zabayeho kuva kera, ariko ubu hagezweho indwara zitandura kandi zikomeje guhitana abantu benshi, nyamara abantu bakaba batazifatira ingamba ngo bazirinde. Uyu munsi turebere hamwe indwara ya DIYABETE. Indwara ya Diyabete ni indwara mbi kandi ihitana abantu benshi ku isi,…

SOMA INKURU

Inyungu z’ikoreshwa ry’bihingwa byahinduriwe uturemangingo ku muhinzi n’umuguzi

Ibihingwa bihindurirwa uturemangingo (DNA) hagamijwe inyungu runaka zose ziganisha mu korohereza no guteza imbere abahinzi ndetse no korohereza ababikoresha aho bigera ku isoko bifite ubuziranenge kandi ku giciro cyiza. Inyungu ziba zigamijwe mu guhindura uturemangingo z’ibihingwa harimo kubyongerera umusaruro, intungamubiri kidasanganywe, ubudahangarwa ku izuba, kwihanganira indwara n’imvura nyinshi,  kuba igihingwa kidakenera guterwa imiti cyangwa iyakoreshwaga ikagabanuka cyane,  kwera mu gihe gito n’izindi. Uyu mwihariko w’ibiribwa byahinduriwe uturemangingo utanga umusaruro ufatika mu bihugu byatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi aho bigira uruhare mu kurwanya inzara cyane ko bitanga umusaruro utubutse, kandi no…

SOMA INKURU

Ihohoterwa ryose n’iryo abantu bibwira ko atari ryo rikorerwa umwana rifite amategeko arihana

Abantu benshi bakunze gukora amakosa ku bana arimo kubakubita, kubakomeretsa ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya ndetse n’ibindi bibi bikorwa bitandukanye nyamara batazi ko ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko. Mu gitabo cy’amategeko mpana byaha cy’u Rwanda hakubiyemo ibihano bihabwa umuntu wese uhohotera umwana mu rwego rwo ku murengera no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ryamukorerwa. Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo…

SOMA INKURU