Akora ubuhinzi budasanzwe, arifuza guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Kidamage Jean Pierre, ni umwe mu rubyiriko rukora ubuhinzi, we akora ubuhinzi budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’amasaro ndetse akanayongerera agaciro. Mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bw’amasaro, akoramo ibikoresho binyuranye birimo imitako, amarido, amashapure, ibinigi bigezweho biherekejwe n’ibokomo byabyo n’amaherane. Arifuza guha agaciro “Made in Rwanda” Kidamage wifuza guca ibikomoka ku masaro bituruka mu mahanga akimika ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, afite company yitwa ” Zamuka Rwanda Ltd”, ikorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, mu mudugudu wa Nyamirambo, atangaza ko afite indoto…

SOMA INKURU

Bahakanye bivuye inyuma iby’uvurizwa mu Rwanda kwa Perezida Faustin Touadéra

Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu Rwanda kuvurwa nyuma “yo kugwa gukomeye”.  Ibinyamakuru byo muri Centrafrique na bimwe mpuzamahanga byakwije ayo makuru nyuma y’uko urubuga rushyigikiye abatavugarumwe n’ubutegtsi ruvuze ko Touadéra yakomeretse “mu kugwa gukomeye” mu murwa mukuru Bangui, agahita ajyanwa kuvurirwa mu Rwanda. Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje “gutungurwa” kubera ibivugwa,  atangaza ko perezida ari mu kazi ke i Bangui. Ati “Perezida ubu ageze mu biro bye. Amakuru yatangajwe na Corbeau News ni ikinyoma kandi arayireba ubwayo.…

SOMA INKURU

Uganda: Icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera

Kuwa 13 Ugushyingo, Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera, aho cyagaragaye  mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Jinja  ivuye mu bice byo  hagati mu gihugu.  Kuva tariki 20 Nzeri muri uyu mwaka, nibwo iki cyorezo cyatangira mugarahara muri Uganda, aho n’umubare ugenda uba munini w’abantu bandura Ebola n’abo ihitana.  Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko hamaze kurwara abasaga 135, mu gihe 53 bo bahitanywe nayo nubwo iyi mibare hari impungenge ko atari iy’ukuri itangazwa. Ijanisha kuri Ebola rigaragaza ko…

SOMA INKURU

Iby’urubanza rwa Prince Kid byahinduye isura

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid (Ishimwe Dieudonnee) yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, ibi bikaba byahinduye isura urubanza rwe. Mu gutumaho aba batangabuhamya, umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira. Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja. Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko baratanga ubuhamya bwabo…

SOMA INKURU

Gutakaza Umujyi wa Kherson byafashwe nko gutsindwa Kuri Putine

Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu Mujyi wa Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, ibi ku basesenguzi ba politike bifatwa nk’aho icyizere Poutine yari afite cyakubiswe inshuro kandi ko abaturage bakomeje kugenda bamuvaho. Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane. Kuwa 10 Ukwakira, hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine. Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba…

SOMA INKURU