Olivier Kwizera umukinnyi w’amavubi wakunzwe imbere y’urukiko


Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yemereye Urukiko ko yitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun abaganga baramusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yitabaga bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari kumwe na bagenzi be barindwi bareganwa gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Kwizera yabwiye urukiko ko urumogi yatangiye kurunywa kuva mu Ugushyingo n’Ukuboza 2020, mbere y’uko Amavubi yitabira amarushanwa ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama 2021.

Yakomeje avuga ko nta mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wajya mu irushanwa iryo ari ryo ryose atabanje gukorerwa ibizamini byerekana uko ubuzima bwe buhagaze.

Ni ho yemereje ko ubwo hazaga ibisubizo bya muganga, basanze akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi akajyana n’Ikipe y’Igihugu bizwi ko umubiri we urimo icyo kiyobyabwenge.

Kwizera Olivier yakomeje avuga ko nyuma yo kuva mu marushanwa, aho Amavubi yaviriyemo muri ¼ cya CHAN 2020, kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi na bwo yakomeje kunywa urumogi.

Uyu munyezamu umaze iminsi 25 mu nzego z’ubutabera, yabwiye urukiko ko nubwo afunzwe n’ubu bamupimyemo urumogi barumusangamo.

Yavuze ko kuva muri Gicurasi, yagiriwe inama n’inshuti ze za hafi, yo kureka urumogi burundu kuko rwazamwangiriza imbere he mu bijyanye n’umwuga akora wo gukina umupira w’amaguru.

Kwizera Olivier yabwiye Urukiko ko afite icyangombwa cya muganga, aho yavuze ko afata imiti y’abasabitswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo babiveho burundu.

Yavuze kandi ko iyo miti ayihabwa n’Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe ‘CARAES NDERA’.

Uyu musore w’imyaka 27 yakomeje avuga ko umuntu wanyoye urumogi rutamuvamo umunsi umwe cyangwa ibiri, ko ari yo mpamvu hitabazwa abaganga babifitiye ububasha, hakabaho kubakurikirana by’umwihariko kugira ngo umubiri w’uwanyweye urumogi rumuvemo burundu.

IGIHE yabonye icyangombwa cya muganga Kwizera Olivier ajya kwivurizaho muri CARAES NDERA kugira ngo areke urumogi burundu.

Iki cyangombwa kigaragaza ko Kwizera yatangiye kujya kwivuza guhera muri Mata 2021 ndetse kuri ubu agikurikiranwa n’abaganga.

Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier, yabwiye Urukiko ko koko umukiliya we yigeze gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaba ari kwivuza ingaruka zabyo nk’uko byemezwa n’ibitaro bya CARAES NDERA.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kwizera Olivier yapimwe n’abaganga bagasanga mu mubiri we harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi kiri ku gipimo cya 506ng/ml mu gihe umuntu usanzwe byibura atarenza igipimo cya 20ng/ml.

Ni ho bwahereye bumusabira gufungwa imyaka ibiri, we na bagenzi be bagakomereza igihano cyabo muri gereza.

Umucamanza yategetse ko iburanisha ripfundikiwe, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 6 Nyakanga 2021, saa Kumi z’umugoroba.

Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi 30 b’Amavubi yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abo bakinnye CHAN 2020 ku wa 7 Gashyantare 2021, yabasabye kuzakoresha neza ishimwe bahawe n’igihugu n’uduhimbazamusyi bakuye muri iryo rushanwa, bakibuka kwizigama, aho kuyanywera ngo ashire.

Ati “N’ibyo bihembo bari bubahe twongereyeho, n’ibyo babahaye mbere, murakuze mujye mwizigama, mukore ibintu bibafitiye inyungu aho kujya kuyanywera mu kabari ngo arare ashize.”

Nubwo Minisiteri ya Siporo yirinze gutangaza agahimbazamusyi katanzwe, bivugwa ko ayatanzwe angana n’ayo Amavubi yari yahawe ubwo yageraga muri ¼ cya CHAN 2020, ni ukuvuga miliyoni 5 Frw na miliyoni 3 Frw bitewe n’icyiciro uwari ugize iyo kipe arimo (abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi babafasha).

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo abarizwamo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

 

Source:igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.