Rwanda: Ikibazo cy’abana basambanywa bakabyara imburagihe cyahagurukiwe

Nyuma y’aho bamwe mu bangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bagaragara hirya no hino by’umwihariko abibumbiye hamwe bagera kuri 23, bo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, mu kagali ka Masoro, batangaje ko bose bahuriye ku kibazo cyo  kubaho nabi, kuva mu ishuri, gutotezwa  ndetse no gutereranywa n’imiryango, ni muri urwo rwego hakajijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha itegeko ribarengera rikabakura cyangwa rikabarinda kugwa muri aka kaga. Umuhuzabikorwa  mu rwego rw’igihugu w’umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation “IMRO” wita ku bijyanye n’ubutabera n’ubuzima, Mwananawe Aimable atangaza ko bahagurukiye guhangana n’iki kibazo cy‘abana batwara inda bakinjira…

SOMA INKURU

Uko gahunda itunguranye yo gucyura abanyeshuri izakorwa

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rijyanye na gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ku bigo by’amashuri ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Kamena 2021 nyuma y’ivugurura ry’ingamba zo kwirinda COVID-19. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta kandi biga bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazatangira kujya mu biruhuko guhera ku italiki ya 1 – 4 Nyakanga 2021. Iryo tangazo rigaragaza ko ku wa Kane, taliki ya 1 Nyakanga 2021, hazabanza gutaha abiga mu bigo byo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali twose, Utwa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu…

SOMA INKURU

Rwanda kimwe mu bihugu bine byakumiriwe muri Nigeria

Ejo hashize nibwo umuyobozi wa Komite ishinzwe ibya COVID-19 muri Nigeria akaba n’ushinzwe ihuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma, Boss Mustapha, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko hari ibihugu bine byakumiriwe muri iki gihugu muri byo harimo u Rwanda. Muri ibyo bihugu Guverinoma ya Nigeria yakumiriye ingendo z’abagenzi harimo abava mu Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Namibia na Zambia baherekeza mu kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa COVID-19. Uretse abagenzi bava muri ibyo bihugu bya Afurika, Mustapha, yatangaje ko Abanya-Nigeria basuye Brésil,Turukiya n’u Buhinde bari bamaze ibyumweru bibiri bakumirwa bongereweho…

SOMA INKURU

Rwanda abahagarariye inyungu zabo bakomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye abadipolomate bahagarariye inyungu zabo mu Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro nyuma y’uko ejo hashize tariki 28 Kamena, yari yakiriye abandi bane. Muri bo harimo harimo Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Mészáros; Elin Ostebo Johansen wa Norvège; Luke Joseph Williams wa Australie na Michalis A. Zacharioglou wa Chypre. Aba bose bagaragaje ko biteguye gukomeza kunoza ubufatanye n’umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere ihuriweho irimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi.   NIYONZIMA Theogene

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’uduce Covid-19 yibasiye kurusha ahandi intandaro y’ingamba nshya

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru,   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje impamvu y’ingamba nshya zo guhangana na covid-19, dore  ko mu gihugu cyose COVID-19 yiyongereye, ariko  hari uduce twibasiwe kurusha utundi. Dr Ngamije yatangaje ko kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021. Ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara n’uko ubwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.” Yakomeje agira ati “Biragaragara ko mu gihugu hose…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya ku ngamba zo gukumira covid-19

Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali hamwe n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”. Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba. Ibindi murabisanga mu matangaza akurikira   ubwanditsi@umuringanews.com

SOMA INKURU

Olivier Kwizera umukinnyi w’amavubi wakunzwe imbere y’urukiko

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yemereye Urukiko ko yitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun abaganga baramusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi. Yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yitabaga bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari kumwe na bagenzi be barindwi bareganwa gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Kwizera yabwiye urukiko ko urumogi yatangiye kurunywa kuva mu Ugushyingo n’Ukuboza 2020, mbere y’uko Amavubi yitabira amarushanwa ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama 2021. Yakomeje avuga ko nta mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wajya mu irushanwa iryo ari…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwemererwa gushaka abagabo benshi byateye impagarara

Amategeko ya Afurika y’Epfo asanzwe yemerera umugabo kurongora abagore benshi, ndetse n’ababana bahuje ibitsina arabemera. Bigeze ku kuba n’umugore yakwifatira umwanzuro wo kubana n’abagabo bose yifuza icyarimwe, abagabo babiteye utwatsi abagore bo bati “Byaca umuco wo kuyoborwa n’abagabo mu buzima bwacu bwose.” Ibi byatumye abatuye Afurika y’Epfo bacika ururondogoro nyuma y’uko Guverinoma y’icyo gihugu itanze igitekerezo ry’umushinga w’itegeko ryemerera umugore kugira abagabo benshi icyarimwe nk’uko umugabo atunga abo yifuza. BBC yatangaje ko icyo gitekerezo cyasohotse ku Rupapuro rw’Icyatsi rusanzwe rutangarizwaho ibitekerezo Guverinoma yifuza ko rubanda rugira icyo rubivugaho. Bibaye byemewe…

SOMA INKURU

OMS iraburira abakingiwe Covid-19

Kuwa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubuvuzi n’Imiti muri OMS, Dr. Mariangela Simao, yasabye abakingiwe inkingo zombi kutirara ahubwo bakarushaho gukaza ingamba zose zo kwirinda Covid-19 kuko ubwoko bwayo bushya bukomeje kwibasira Isi kandi buri gukwirakwira byihuse. Yagize ati “Abantu ntibakwiye kumva ko batekanye kubera ko bakingiwe, bakeneye kwirinda. Gukingira byonyine ntibyahagarika kwandura. Abantu bakeneye gukomeza gukoresha udupfukamunwa buri gihe, guhana intera no gukaraba intoki neza, ibi ni byo bizakomeza kuba ingirakamaro n’ubwo waba warakingiwe kandi muri sosiyete hakiri kugaragara abandura.” OMS itangaje ibi mu…

SOMA INKURU

Yatsindiye kuyobora “FERWAFA” ari we mukandida rukumbi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kamena 2021, nibwo  abanyamuryango ba FERWAFA k’ubwiganze bw’amajwi 52 bayahundagaje k’uwari Perezida wa Mukura Victory Sports, Mugabo Nizeyimana Olivier, atorerwa  kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”. Uyu muyobozi mushya wa FERWAFA yatowe ku majwi 52 kuri 59, aho impfabusa zabaye esheshatu, mu gihe ijwi ryatoye oya ari rimwe. Ni amatora yari yitabiriwe n’indorerezi zirimo Karia Wallace uyobora CECAFA, wari uhagarariye CAF mu gihe Salom Mudege ushinzwe gahunda ya FIFA Forward ari we wari uyihagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi. Mbere y’aya matora, n’ubundi…

SOMA INKURU