Rwanda kimwe mu bihugu bine byakumiriwe muri Nigeria

Ejo hashize nibwo umuyobozi wa Komite ishinzwe ibya COVID-19 muri Nigeria akaba n’ushinzwe ihuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za guverinoma, Boss Mustapha, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko hari ibihugu bine byakumiriwe muri iki gihugu muri byo harimo u Rwanda. Muri ibyo bihugu Guverinoma ya Nigeria yakumiriye ingendo z’abagenzi harimo abava mu Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Namibia na Zambia baherekeza mu kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa COVID-19. Uretse abagenzi bava muri ibyo bihugu bya Afurika, Mustapha, yatangaje ko Abanya-Nigeria basuye Brésil,Turukiya n’u Buhinde bari bamaze ibyumweru bibiri bakumirwa bongereweho…

SOMA INKURU

Rwanda abahagarariye inyungu zabo bakomeje kwiyongera

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye abadipolomate bahagarariye inyungu zabo mu Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro nyuma y’uko ejo hashize tariki 28 Kamena, yari yakiriye abandi bane. Muri bo harimo harimo Ambasaderi wa Hongrie mu Rwanda, Zsolt Mészáros; Elin Ostebo Johansen wa Norvège; Luke Joseph Williams wa Australie na Michalis A. Zacharioglou wa Chypre. Aba bose bagaragaje ko biteguye gukomeza kunoza ubufatanye n’umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere ihuriweho irimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi.   NIYONZIMA Theogene

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’uduce Covid-19 yibasiye kurusha ahandi intandaro y’ingamba nshya

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru,   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje impamvu y’ingamba nshya zo guhangana na covid-19, dore  ko mu gihugu cyose COVID-19 yiyongereye, ariko  hari uduce twibasiwe kurusha utundi. Dr Ngamije yatangaje ko kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bwikubye inshuro enye kuva mu ntangiriro za Kamena 2021. Ati “Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara n’uko ubwandu bwikubye nk’inshuro nk’enye. Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.” Yakomeje agira ati “Biragaragara ko mu gihugu hose…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya ku ngamba zo gukumira covid-19

Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali hamwe n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”. Aya mabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba. Ibindi murabisanga mu matangaza akurikira   ubwanditsi@umuringanews.com

SOMA INKURU

Olivier Kwizera umukinnyi w’amavubi wakunzwe imbere y’urukiko

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yemereye Urukiko ko yitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun abaganga baramusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi. Yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yitabaga bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari kumwe na bagenzi be barindwi bareganwa gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Kwizera yabwiye urukiko ko urumogi yatangiye kurunywa kuva mu Ugushyingo n’Ukuboza 2020, mbere y’uko Amavubi yitabira amarushanwa ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama 2021. Yakomeje avuga ko nta mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wajya mu irushanwa iryo ari…

SOMA INKURU