Nyuma yo kwemererwa gushaka abagabo benshi byateye impagarara


Amategeko ya Afurika y’Epfo asanzwe yemerera umugabo kurongora abagore benshi, ndetse n’ababana bahuje ibitsina arabemera.

Bigeze ku kuba n’umugore yakwifatira umwanzuro wo kubana n’abagabo bose yifuza icyarimwe, abagabo babiteye utwatsi abagore bo bati “Byaca umuco wo kuyoborwa n’abagabo mu buzima bwacu bwose.”

Ibi byatumye abatuye Afurika y’Epfo bacika ururondogoro nyuma y’uko Guverinoma y’icyo gihugu itanze igitekerezo ry’umushinga w’itegeko ryemerera umugore kugira abagabo benshi icyarimwe nk’uko umugabo atunga abo yifuza.

BBC yatangaje ko icyo gitekerezo cyasohotse ku Rupapuro rw’Icyatsi rusanzwe rutangarizwaho ibitekerezo Guverinoma yifuza ko rubanda rugira icyo rubivugaho.

Bibaye byemewe umugore yajya agira abagabo ashaka bose akabatuza hamwe, bamwe bakamukwa abandi bakamushakira imibereho. Uwajya amubanira nabi yaba afite uburenganzira bwo kumwirukana.

Mu babyamaganiye kure harimo n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikristu, ACDP ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, Révérend Kenneth Meshoe, wavuze ko bishobora gusenya imibanire y’umuryango.

Yagize ati “Hazabaho igihe umwe muri abo bagabo avuga ati ‘umarana umwanya munini n’uriya njye ukampa muto’. Bizakurura n’amakimbirane hagati y’abo bagabo.”

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira inyungu z’Abayisilamu (Al-Jamah), Ganief Hendricks, we yagize ati “Igihe umwana azaba avutse bizasaba ibizamini byinshi bya ADN kugira ngo se amenyekane.”

Prof Machoko wakoze inyigo kuri iyo mibanire muri Zimbabwe, akayikorera ku bagore 20 n’abagabo 45 babana muri ubwo buryo nubwo amategeko y’aho atabyemera; yavuze ko abana badashobora kuba ikibazo.

Ati “Ikibazo cy’abana kiroroshye. Abana bose bavukira aho baba ari ab’umuryango.”

Hari abandi bagiye bagaragaza ugushyigikira icyo gitekerezo bavuga ko bya bindi abashakanye batandukana bitewe n’uko umugabo adashimisha umugore mu buriri uko bikwiye, cyangwa bagatandukanywa no kuba umugabo atabyara bitazongera kubaho.

Umwe mu bagize Ihuriro riharanira Uburenganzira bw’Abagore mu by’Amategeko, Charlene May, we yagize ati “Ntidushobora kwanga impinduka mu itegeko kubera ko zibangamiye imitekerereze y’uko abagabo bagomba kugira ububasha bwose muri rubanda.”

Prof Machoko yasobanuye ko kuba umugore yagira abagabo benshi icyarimwe byigeze kubaho no mu bindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria, naho muri Gabon biracyakorwa kuko amategeko yaho abyemera.

 

Source:BBC 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.