Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli waguye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali azize urupfu rusanzwe rutewe n’uburwayi. Ubuyobozi bwa RDF buti “Roho ye iruhukire mu mahoro.” RDF yatangaje ko Lt. Gen. Musemakweli yashizemo umwuka ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda riragita riti: “RDF yihanganishije kandi yifatanyije n’umuryango we usigaye, muri ibi bihe bikomeye by’umubabaro. Amakuru y’igihe cyo kumusezeraho no kumushyingura azabamenyeshwa nyuma.” Inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen.…
SOMA INKURUMonth: February 2021
Kigali: Hakuweho urujijo rw’umuturage wasenyewe nyuma y’amezi atandatu inzu yuzuye
Ubuyobazi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwakuyeho urujijo ku makuru amaze iminsi atangazwa, y’umuturage Twagiramungu Jean Baptiste utuye mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro, wasenyewe inzu yari amazemo amezi atandatu. Twagiramungu aherutse gutangariza bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa, nyuma yo kwanga kuyitanga inzu ye bigaragara ko yari nziza cyane ubirebeye inyuma igahita ihatwa amapiki igasigara ari umusaka. Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasobanuye icyatumye uyu muturage asenyerwa gihabanye n’ibyo umuturage atangaza…
SOMA INKURUGuhoza inyungu z’u Rwanda imbere umusemburo w’ubutwari- Min Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe na Botswana kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021. Muyibukije abitabiriye uwo muhango ko guhoza inyungu z’u Rwanda imbere ari wo musemburo w’ubutwari, ati “Gushyira u Rwanda imbere buri munsi biguha imbaraga zo kwimakaza ubutwari buri kanya… Dukwiye guhindura imitekerereze tukumva ko Umunyarwanda aho ari arangwa n’ubutwari, arangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda, tukumva ko kurangwa n’ubutwari ari ubuzima.” Gahunda y’uyu munsi ikurikiye iyabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya…
SOMA INKURURutsiro: Inkuba yibasiye umuryango
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije. Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru. Ati “Uretse…
SOMA INKURURubavu: Akaboga katumye yiyambura ubuzima
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba mu mudugudu wa Ruhangiro, akagari ka Kabirizi, umurenge wa Rugerero, nibwo Rukara Athanase wari ufite imyaka 27 yiyahuye akoresheje umugozi, umugore we akaba yatangaje ko yabitewe n’amadeni y’ibihumbi 80 by’inyama yari yarikopesheje. Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru. Ati “Biravugwa ko byatewe n’ideni ry’inyama zifite agaciro k’ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha…
SOMA INKURUNgororero: Gitifu w’umurenge nyuma yo gutoroka yatawe muri yombi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ho mu karere ka Ngororero, Habiyakare Etienne yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe abangavu babyariye iwabo. Uyu muyobozi yaherukaga guhagarikwa n’akarere amezi atatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe abangavu, ahita atoroka ariko nyuma y’uko amezi yari yahawe arangiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 nibwo yagarutse ahita atabwa muri yombi. Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Ati “Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha…
SOMA INKURUGatsibo: Umusore w’imyaka 20 aracyekwaho gukora amahano adasanzwe
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko utuye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Gitoki arakekwaho kwica nyina amuciye umutwe akanawuhisha nyuma yo kumwima isambu. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Kamuhenda mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. Amakuru avuga ko uyu musore asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka kagari. Ngo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina aterwa nuko ngo yanze kumuha isambu uyu musore yifuzaga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karubungo, Mutuyimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uyu musore…
SOMA INKURUU Bushinwa bwiyemeje gufasha ibihugu bikennye guhangana na Covid-19
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin yatangaje ko hashize iminsi ibihugu bikennye byinubira kuba inkingo za Coronavirus ziharirwa n’ibihugu bikize, bityo bakaba bashaka gutanga umusanzu kugira ngo n’abatuye mu bihugu bikennye bagerweho n’inkingo. Iki gihugu cy’u Bushinwa kikaba cyatangaje ko cyiteguye gutanga inkingo miliyoni 10 muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo za Coronavirus kuri bose. Icyo gihugu cyatangaje ko ariwo musanzu wacyo mu rwego rwo guharanira gukingira abantu benshi mu bihugu bikize no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’ibihugu bya Afurika. Wenbin ntabwo yatangaje…
SOMA INKURUIcyemezo cy’Ubwongereza gifite ibikihishe inyuma -Dr Byiringiro
Impuguke mu by’ubuzima akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Byiringiro Jean Claude, yabwiye RBA, ko icyemezo cyafashwe na leta y’u Bwongereza gifite ibindi bikihishe inyuma kuko umuhate u Rwanda rushyira mu kwitwararika kuri iki cyorezo ushimwa na benshi. Ati “Icyo tubona ni kimwe, u Rwanda mu bijyanye n’ingamba zumvikanyweho ku Isi, zirubahirizwa, kugira ngo umugenzi agera mu Rwanda agomba kuba yakoresheje cya kizamini cya CPR, n’uva mu Rwanda ajya mu kindi gihugu agomba kuba yagikoresheje. Ibyo ni bimwe mu birwanya iki cyorezo kandi bigafasha n’abantu gukomeza kubaho.” “Ku rundi…
SOMA INKURUIcyo abaturage bategereje ku nzego z’ibanze zizatorwa
Mu gihe hitegurwa amatora y’inzego z’ibanze ashobora kuba muri uyu mwaka nubwo bitaramenyekana neza itariki iyo ari yo, hari ibyo Abanyarwanda basaba ko byazakosorwa. Kuwa 26 Mutarama 2021 ni bwo Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye yemeza itegeko rigena isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, igena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z’icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho. Icyo cyemezo cyaje gikurikiye itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ryavugaga ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi…
SOMA INKURU