Guhoza inyungu z’u Rwanda imbere umusemburo w’ubutwari- Min Bamporiki


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe na Botswana kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021.

Muyibukije abitabiriye uwo muhango ko guhoza inyungu z’u Rwanda imbere ari wo musemburo w’ubutwari, ati “Gushyira u Rwanda imbere buri munsi biguha imbaraga zo kwimakaza ubutwari buri kanya… Dukwiye guhindura imitekerereze tukumva ko Umunyarwanda aho ari arangwa n’ubutwari, arangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda, tukumva ko kurangwa n’ubutwari ari ubuzima.”

Gahunda y’uyu munsi ikurikiye iyabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare, yahuje abanyarwanda baba muri Sénégal, Mali, Cap-Vert, Gambie na Guinée Bissau.

Mu kiganiro yagiranye n’abo Banyarwanda baba muri ibyo bihugu cyanyuze kuri RBA, Minisitiri Bamporiki yavuze ko indangagaciro remezo zihuza Abanyarwanda zirimo iyo gukunda u Rwanda, iy’ubumwe, n’iy’umurimo.

Ati “Buriya ukunda u Rwanda nta n’ubwo byamunanira kuba intwari. Kuko ukunda u Rwanda ararurwanira, yarupfira, ararwubaka kandi urwubatse nawe aba ari muri wa murimo na wo dukangurira abantu mu ndangagaciro zacu.”

Yakomeje ashimangira ko kuva kera ubumwe bwumvikanaga nk’ubukungu, kuko abashyize hamwe buri gihe ngo bungukaga byinshi ari na ho havuye umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Abishyize hamwe ntakibananira.”

Yakomeje agira ati “Ubukungu bw’Igihugu ni ubw’abantu bahari, bunganira ibyo abagiye basize, bikaba umurage ku bazaza. Izi ntari twizihiza nta n’imwe yari kubigeraho idafite ziriya ndangagaciro. Ntabwo wavuga ngo uraba intwari byakunaniye kurwanira u Rwanda. Bihita bigukuramo kuko ubwo ushobora kuba intwari y’umuryango cyangwa yawe ku giti cyawe ariko ntabwo waba urii intwari y’Igihugu.”

Yavuze ko kugira ngo ugere ku rwego rw’Intwari z’Igihugu indangagaciro z’ubunyarwanda ziba zavuye mu magambo zagiye mu bikorwa, ati “Ibintu intwari zacu zakoze ntabwo zaririmbye, ntabwo zavuze ngo turavuga ibintu by’ubutwari nk’uku turi kubiganira. Zagiye hanze zibishyira mu bikorwa kandi ngatekereza ko dufite abantu benshi bamaze kuzigiraho.”

Ibikorwa by’intwari zatabarutse zibihuriyeho n’abakiriho ku buryo bizaba uruhererekane ntawe byatera ubwoba ko bizasubira inyuma.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, General Major Bayingana Emmanuel na we witabiriye icyo kiganiro yibukije abantu kutitiranya gufata intwaro no kuba intwari kuko hari abazifata bagiye mu bikorwa by’ubugwari.

Ati “Ntabwo gufata intwaro ari bwo butwari kuko hari n’abazifata ari abacanshuro. Byumvikane hatazagira uvuga ngo nanjye nafashe intwaro nabaye intwari. Oyaaa! Hari abafata intwaro babihemberwa, hari abazifata ari abajura. Intwaro ni igikoresho kiza nyuma kuko burya ujya no ku rugamba udafite n’intwaro… Ubutwari ni wa mutima mbere na mbere.”

Abanyarwanda baba mu mahanga babwiwe ko na bo bashobora kuranwa n’ibikorwa by’ubutwari aho bari nubwo bataba barashyizwe ku rutonde rw’Intwari zIgihugu,.

Bibukijwe ko buri gihe bagomba gushyira inyungu z’u Rwanda imbere y’izabo bwite cyangwa iz’ibihugu by’amahanga bibacumbikiye, birinda gushyigikira mu nyandiko, mu mvugo no mu bikorwa ibintu byose bibangamira inyungu z’u Rwanda cyangwa ibigamije kurusebya.

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment