Koperative Itetero yamenye ibanga rifasha abafite virusi itera SIDA kuramba

Abanyamuryango ba Koperative Itetero ikorera mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, igizwe n’abagera kuri 30, muri bo harimo abagabo 2,  bagizwe n’abafite virusi itera SIDA hamwe n’abatayifite, bemeje ko kwishyira hamwe ari kimwe mu bibafasha kuramba. Ibi bikaba byarashimangiwe na Uwimana Josée Umuyobozi wa Koperative Itetero, ubwo yabitangarizaga abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, ko kwishyira hamwe uretse kubafasha kwiteza imbere, byafashishije kwikura mu kato, bariyakira bityo abatinyaga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, baratinyuka, kuri ubu ngo ubuzima bwabo bwarushijeho kuba neza. Uwimana yagize ati “Rwose ubu…

SOMA INKURU

Mu murwa mukuru wa Somalia igisasu cyahitanye abatari bake

Abantu barenga 70 nibo bamaze kumenyekana mu bahitanwe n’igisasu cyaturikiye mu murwa mukuru wa Somalia ahagana mu masaha y’igitondo y’ejo kuwa Gatandatu taliki 28 Ukuboza 2019. Iki gisasu cyaturikiye mu gace k’igenzura ry’umutekano ku muhanda nyabagendwa wo muri Mogadisho. Abantu 61 nibo bajyanwe mu bitaro bapfuye ku ikubitiro nk’uko Abdikadir Abdirahman Haji Aden, yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters. Nta mutwe w’iterabwoba n’umwe uriyitirira icyo gitero, ariko abarwanyi ba Al-Shabab bamaze kugaba ibitero byinshi muri ako gace. Al-Shabab, umutwe w’abarwanyi ba ki Islam wiyunze na Al-Qaeda, umaze imyaka 10 waratangije urugamba rw’akinyeshyamba.…

SOMA INKURU

Cristiano yatangaje umwuga azakora nyuma ya Ruhago

Nubwo Cristiano Ronaldo atatangaje igihe yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru,yavuze ko ashaka kuzahita yerekeza mu mwuga wo gukina amafilimi akagera ikirenge mu cya mugenzi we Eric Cantona nawe wakinnye muri Manchester United. Ubwo Ronaldo yatangaga ikiganiro mu nama ya siporo i Dubai yagize ati “Ninsoza umupira ndashaka kuzakomeza amasomo yanjye.Nkunda gutekereza ku masomo kuko ayo nize ntabwo yabasha kunsubiza ibibazo mfite mu mutwe wanjye.Ikindi kintu ntekerezaho n’ukujya gukina amafilimi.” Ronaldo yavuze ko kuva yatangira gukina umupira atigeze agira ibihe bibi kuko ahora yiteguye guhangana anaboneraho kwemeza ko ataratangira guteganya gusezera. Yagize…

SOMA INKURU

The Ben akomeje kwerekana ko ari umuhanzi wicisha bugufi

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka “The Ben” ku izina ry’ubuhanzi,yatangaje ko umutima we unyuzwe nyuma yo gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo yakoranye na Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona usanzwe ufite indirimbo eshatu. Iyi ndirimbo The Ben yakoranye na Fabien yakozwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 na Producer Knoxbeat muri Monster Records. Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya instagram anagaragaza amashusho ari kumwe na Fabien n’abandi muri ‘studio’. Iyi ndirimbo bayise ‘Uri ibyiringiro’. Avuga ko ishingiye ku kugarura ‘icyizere’ mu buzima kandi ko biteguye kuyiririmbira abafana…

SOMA INKURU

Sugira Ernest akomeje kutavuga rumwe na APR FC

Nk’uko amakuru yagiye hanze ku munsi w’ejo yabitangaje, Ernest Sugira yabwiye ikinyamakuru FunClub.rw ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumutiza ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye y’umwaka w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, akazagaruka mu ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2020/2021. Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona iyi nkuru bwahise bubwira iki kinyamakuru ko aya makuru ari ibinyoma kuko butigeze bubona ibaruwa yo gutira Sugira ivuye mu ikipe ya Police FC, ko nta n’ibiganiro bigeze bagirana n’iyi kipe cyangwa uyu mukinnyi imutiza kuri Police FC. Umunyamabanga mukuru…

SOMA INKURU

Impanuka y’indege yatwaye ubuzima bw’abatari bake

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2017, indege yari itwaye abagenzi 93 n’abakozi bayo 5 yahanutse nyuma y’amasegonda make ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty muri Kazakhstan ndege nyuma yo kugera mu kirere yahise yisekura hasi hagati y’inyubako ebyiri ziri muri uyu mujyi wa Almaty mu masaha ya saa moya n’iminota 22 nk’uko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangarije televiziyo ya CNN dukesha iyi nkuru. Amakuru aravuga ko iyi ndege ya ‘Flight Z92100 yo mu bwoko bwa ‘Fokker 100’ ya sosiyete y’indege ya Kazakhstan ya Bek Air yari…

SOMA INKURU

Rayon Sports mu ihurizo ryo guhitamo umutoza

Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza kubera umusaruro muke. Nyuma y’iminsi 2, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza bashobora kuba baza gusimbura uyu munya-Mexique. Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye. Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports…

SOMA INKURU

Yatawe muri yombi nyuma yo guha abana ibisindisha

Ni nyuma y’uko polisi y’igihugu iburiye abantu ko muri iyi minsi mikuru abantu bagomba kuzirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubajyana mu bikorwa bibaganisha ku gukora ibyaha. Aba bana batatu bafite imyaka 17 y’amavuko basanzwe mu kabari ka Ndaruhutse Theophile mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ari nawe ubwe uri kubagurisha inzoga nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana abivuga. Chief Inpector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana agira ati “Abapolisi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gucunga umutekano baza kugera ku kabari ka Ndaruhutse bahasanga…

SOMA INKURU

“Chosen Generation Club” ifitiye ibanga ababaswe n’ibiyobyabweng

Chosen Generation ni club yatangijwe n’urubyiruko ruhagarariwe na Bayingana Mfura Kenny ufite imyaka 18 akaba abarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, iyi club ikaba ifitiye ibanga urubyiruko ribafasha guca ukubiri n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera. Bayingana yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga iriya Club cyabajemo nyuma yo kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rurushaho kwiyongera Kandi ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza. Yagize ati “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge, uwatangiye kubikoresha nta bundi bwenge aba agifite bwose buba bwaragiye ku biyobyabwenge, ari ukwiga ntibiba bikimushobokeye, nta cyizere aba agifitiwe yaba ku babyeyi be…

SOMA INKURU

Ibihugu 10 bikora udushya mu kwizihiza Noheli

Mu kwizihiza uyu munsi wa Noheli, usanga hari ibihugu bifite umwihariko ku buryo ibikorerwa muri icyo gihugu nta handi wabisanga. Dore uko urutonde rw’ibihugu 10 bifite umwihariko mu kwizihiza Noheli. Czech Republic Muri Czech Republic, abagore bifashisha urukweto kugirango bamenye niba bagomba kwishimira Noheli cyangwa batagomba kwishima. Umugore afata umwanya akegamira urugi, yarangiza agashyira urukweto ku rutugu, iyo urukweto ruguye rureba ku rugi bamenya ko urugo rwabo rufite umugisha wo gukomeza kubaho neza gusa iyo ruguye rutareba ku rugi bahita bareka umugambi wo kwishima bari bateguye kuko baba babona ko…

SOMA INKURU