Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 nibwo imikino ya playoffs isoza umwaka w’imikino muri Basketball iza kuba ikomeza hakinwa umukino wa Gatatu haba mu bagabo ndetse no mu bagore. Mu bagabo ikipe ya Patriots BBC izaba icakirana na REG BBC aho amakipe yombi amaze gutsindana umukino umwe kuri umwe kuko ikipe ya Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere ku manota 63-58, naho ikipe ya REG BBC igatsinda umukino wa kabiri ku manota 73-65. Kuwa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 18:00: APR WBBC vs IPRC-South WBBC 20:00:…
SOMA INKURUYear: 2018
Abahinzi barasaba ko bahagararirwa mu byemezo bibafatirwa mu mihigo n’igenamigambi by’Akarere
Abahinzi n’abajyanama b’akarere ntibavuga rumwe ku ruhare rw’umujyanama mu byemezo bifatirwa umuhinzi mu mwuga we w’ubuhinzi, abajyanama bo mu Karere ka Kayonza bemeza ko abahinzi bahagarariwe kuko njyanama itorwa n’abaturage ndetse ikaba ari nayo iyobora Akarere. Abahinzi borozi bo mu Karere ka Kayonza bifuza ko bagira uruhare ruziguye mu ingenamigambi ry’Akarere ku ngingo y’ubuhinzi, Gahaya Alphonse ni umuhinzi wo mu Murenge wa Mwiri yagize ati: “twifuza ko umuhinzi yagira uruhare mu bimukorerwa cyane cyane ibirebana n’ubuhinzi, kuko abenshi bamufatira ibyemezo sibo bakora ubwo buhinzi n’ubworozi, niyo mpamvu twifuza ko twagira…
SOMA INKURUKuvugurura inzego z’ubutabera ntibihagije byonyine –Perezida Kagame
Perezida Kagame yatangaje ko amavugurura n’imikorere myiza y’ubutabera bw’u Rwanda, aribyo bituma rukomeza kugirirwa icyizere n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga, akaba yagize ati “Inzego zaravuguruwe, aho inkiko zikorera hakozwe ibishoboka, haba ku mubare w’abacamanza wariyongereye ndetse n’ubumenyi n’ubundi bushobozi byabo, ariko ibi byonyine ntibihagije ubwabyo. Hari henshi bigaragara ko ubutabera butangwa bushobora kurushaho kunozwa no kugenda neza.” Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batandukanye barimo ab’Urukiko rw’Ikirenga, urw’Ubujurire ndetse n’Urukiko Rukuru. Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 20 ishize, mu gihugu hakozwe amavugurura…
SOMA INKURUIsura y’agateganyo y’abahatanira kuba intumwa za rubanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga, Perezida wa komisiyo y’amatora (NEC) Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje imibare igaragaza ko nyuma yo kwiga amadosiye y’abakandida abujuje ibyangombwa ari 497 muri 537 bashyikirije komisiyo y’amatora kandidatire. Prof Mbanda yatangaje ko mu bakandida baturutse mu mitwe ya poltiki itanu, urutonde rw’abakandida 80 batanzwe na PL, 79 baremejwe; mu ba FPR Inkotanyi 80 hemejwe 78; muri 65 ba PSD hemejwemo 64; mu bakandida 54 ba PS Imberakuri hemejwe 31; mu ba Green Party 34 hemejwe 30, mu cyiciro cy’abakandida bigenga batanu, muri…
SOMA INKURUAbahanzikazi b’abanyarwanda baciye agahigo
Ni ku nshuro ya gatanu hagiye gutangwa ibihembo bya Africa Muzik Magazine Awards bihurizwa hamwe n’iserukiramuco ry’indirimbo. Bizatangirwa Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas kuwa 07 Ukwakira 2018, muri iryo hatana hakaba mu batoranyijwe harimo abahanzikazi b’abanyarwanda Knowless Butera n’itsinda rya Charly na Nina n’umubyinnyi Sherrie Silver. Aha bahanganye n’abandi barimo Julina Kanyomozi, Rema, Sheebah Karungi, bo muri Uganda, Victoria Kimani, Akothee bo muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee bo muri Tanzaniya. Nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda, ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi…
SOMA INKURUAmanegeka ari mu bihangayikishije Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie-Chantal Rwakazina, mu nama y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uwo mujyi, nibwo yatangaje ko ubuyobozi ahagarariye buteganya kwimura imiryango ibihumbi cumi na bitatu ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ahakunzwe kwitwa amanegeka. Uyu muhigo Umujyi wa Kigali uwihaye nyuma y’aho imvura yaguye mu gihembwe cya mbere cya 2018, yahitanye abantu basaga 200 mu gihugu hose, ikangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye. Rwakazina yatangaje ko kwimura iyo miryango ituye mu manegeka, bizahera ku batuye ku misozi ya Rebero na Jali, mbere y’uko igihe cy’imvura nyinshi kigera. Yagize…
SOMA INKURUIkorwa ry’imihanda yo mu migi yunganira Umujyi wa Kigali igeze kure
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 29 mu Mujyi iteganywa mu kunganira Umujyi wa Kigali, ikaba yuzuye itwaye amadolari y’Amerika miliyoni 28, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 25. Iyo migi itandatu yunganira Kigali ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare. Iyubakwa ry’imihanda rikaba rikorwa muri gahunda y’Umushinga wo kuvugurura iyo migi watewe inkunga na Banki y’Isi. Eng. Uwihanganye avuga ko igice cya kabiri cy’umushinga kiri mu nyigo. Yagize…
SOMA INKURUIntambwe ya Taekwondo yatumye yemererwa indi nkunga ikomeye
Nyuma yo gushima intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ry’umukino njyarugamba “Taekwondo”, ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (World Taekwondo/WT) ryemeye gutanga indi nkunga ikomeye, irimo ibyuma by’ikoranabuhanga, ibibuga bigezweho byo gukiniraho, umusanzu mu kwigisha uyu mukino mu mashuri abanza n’ibindi. Ibyo ni bimwe mu byavuye mu biganiro Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF), Bagabo Placide n’intumwa yari ayoboye bagiranye n’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’iyo mikino ku Isi, ubwo basuraga icyicaro cyaryo kiri i Seoul muri Korea y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/8/2018. Bagabo yatangaje ko mu…
SOMA INKURURayon Sports na Kiyovu Sports mu rubanza
Rayon Sports na Kiyovu Sports bongeye gutumizwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ngo hakemurwe burundu ikibazo cy’ubugambanyi bushingiye ku ngobyi y’abarwayi “Ambulance” bwavuzwe hagati y’aya makipe yombi ahagana mu mpera za shampiyona ishize. Amakuru agera ku umuringanews.com avuga ko ayo makipe yombi agomba kwitaba ubuyobozi bwa FERWAFA kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2018, kugirango hakemurwe bya burundu ikibazo cya mpaga Kirehe FC yateye Kiyovu Sports ku munsi wa 27 wa shampiyona. Ikibazo aya makipe yatumirijwe cyatangiye kuwa 18 Kamena 2018, ubwo Kiyovu Sports yaterwaga mpaga…
SOMA INKURU