Intambwe ya Taekwondo yatumye yemererwa indi nkunga ikomeye


Nyuma yo gushima intera u Rwanda rugezeho mu iterambere ry’umukino njyarugamba “Taekwondo”, ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (World Taekwondo/WT) ryemeye gutanga indi nkunga ikomeye, irimo ibyuma by’ikoranabuhanga, ibibuga bigezweho byo gukiniraho, umusanzu mu kwigisha uyu mukino mu mashuri abanza n’ibindi.

 

Ibyo ni bimwe mu byavuye mu biganiro Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF), Bagabo Placide n’intumwa yari ayoboye bagiranye n’Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’iyo mikino ku Isi, ubwo basuraga icyicaro cyaryo kiri i Seoul muri Korea y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/8/2018.

 

Bagabo yatangaje ko mu ruzinduko rw’iminsi 10 arimo muri Korea y’epfo yasuye icyicaro cy’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ku Isi (WT), akagirana ibiganiro n’abayobozi, aho babemereye ubufatanye mu guteza Taekwondo imbere.

Bagabo Placide na Bimenyimana hamwe n’Umwe mu bayobora Taekwondo ku Isi

 

Ati “Batwemereye indi tapis nshya  (Ikibuga kigezweho) na ‘software’ nshyashya yo ku rwego rwa “Generation 2”, iri rikaba ari ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu kubara amanota (Electronic scoring system).”

 

Mu Rwanda hari hasanzwe hifashishwa ikoranabuhanga ryo ku rwego rwa mbere (Generation 1), na ryo byinshi mu bikoresho byaryo by’ibanze bikaba byaribwe mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi) uyu mwaka.

 

Ibyo bikoresho bizafasha abakinnyi b’abanyarwanda kwitegura imikino nyafurika na shampiyona y’Isi byose bizaba mu mwaka utaha, ari na yo nzira ishobora kuzaberekeza mu mikino Olempike na Paralempike (Paralympic), dore ko iryo koranabuhanga ari ryo rizakoreshwa muri iyo mikino yose.

 

Umuyobozi wa RTF yakomeje avuga ko nyuma yo kumurikira abo bayobozi ba WTF ibimaze gukorwa mu mushinga witwa “Taekwondo Care” bafitanye, biyemeje guhita bavugurura amasezerano akongererwa igihe ndetse n’umushinga ukaguka, dore ko wari kuzarangira kuwa 31/8/2018.

 

Uwo mushinga ugamije kwigisha Taekwondo mu mashuri abanza watangiriye mu Karere ka Gisagara, nyuma yo kuvugurura amasezerano yawo ukazakomereza mu Turere twa Kamonyi na Rulindo.

 

Biteganyijwe ko kuwa 3/8/2018 Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide azahura n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi, ku isonga y’ibizaganirwaho hakaba hari uruzinduko uwo muyobozi mukuru azagirira mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 11 (Ugushyingo) uyu mwaka.

 

Philbert Hagengimana


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.