Tour du Rwanda: Abanyarwanda bari biteze gutwara agace ka mbere bibananiye ku munota wa nyuma

Ku nshuro ya mbere irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryatangiriye mu ntara, aho ryatangiriye ahazwi nk’iwabo w’amasiganwa y’amagare mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, aho abakinnyi b’abanyarwanda bahatanye kugeza ku munota wa nyuma, aka gace ka mbere kakegukanwa n’umunya algeriya. Aka gace ka mbere kari ibirometero bisaga 104, aho abasiganwaga bazengurutse mu mujyi wa Rwamagana, kuva aho bita muri Arete bakazenguruka ahazwi nka Poids rould, Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, Azzedine yegukanye iri siganwa akoreshe igihe kingana n’amasaha 2h12min21sec ku…

SOMA INKURU

Kudasobanya babigishije ntabwo ari iby’akarasisi gusa-Perezida Kagame

Perezida wa repuburika Paul Kagame yashoje itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 11 aho yabasabye gutekereza cyane ku masomo bahawe, ibi yabivugiye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo. Mu mpanuro z’umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango yasabye urubyiruko kwita ku masomo bahawe yagize ati “kudasobanya babigishije ntabwo ari iby’akarasisi gusa, ku buryo amaguru n’amaboko bitagendera hamwe kudasobanya ni mu bitekerezo, mu mutwe no mu mikorere, gutekereza guhuza uko utekereza n’ibikorwa ntihakwiriye kubaho gusobanya”. Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yakomeje abwira uru rubyiruko ko rukwiye kwirinda…

SOMA INKURU

Impanuro abasoje Itorero Indangamirwa bahawe na Perezida Kagame

Mu gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 11 mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Gabiro, ku wa 5 Kanama 2018 ni ukuvuga kuri iki cyumweru, Umukuru w’Igihugu yabanje kwitegereza uko abitabiriye iri torero bashyira mu bikorwa amasomo ya gisirikare bahawe, aho berekanye uko barwanya umwanzi wateye bifashije imbunda, banerekana uko barwanya umwanzi batifashije intwaro, ibizwi mu mikino njyarugamba, mu butumwa bwe yabasabye guhitamo icyateza igihugu imbere. Iri torero ryasojwe rikaba ryari ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mahanga,  urubyiruko rwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore…

SOMA INKURU

Haravugwa byinshi ku mukino wa chelsea na man city nyuma yo kujyenda kwa antonio conte

Mu gihe habura amasaha abiri Abatari bake baribaza niba nyuma yo kujyenda kwa Antonio conte Chelsea ibasha kwikura imbere ya mancity kuri iki cyumweru saa kumi z’igicamunsi. Uyu mukino akaba ari nawo uri butangize shampiyona y’Ubwongereza (season 2018-2019). Akaba ari kuri icyi cyumweru rwambikana hagati y’ikipe ya Chelsea na man city mu guhatanira igikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cya AF cup (community shield) uyu mupira ukaba uribubere kuri stade nkuru y’igihugu cy’u Bwongereza yitwa Wembley stadium. Man city akaba ariyo yatwaye igikombe cya shampiona cy’umwaka wa…

SOMA INKURU

Rayons Sports irahumuriza abakunzi bayo

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Itangishaka Bernard King akigera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama avanye na Rayon Sports muri Algeria yijeje abafana b’iyi ikipe ko amafaranga bazabona kuri Diarra biteguye kuyaguramo abandi bakinnyi bakomeye kugira ngo bazibe icyuho bamwe mu bakinnyi bayivuyemo basize. Yagize ati: “Amafaranga bazaduha n’ibihumbi makumyari na bitanu ariko hari andi asigaye bazaduha hafi ibihumbi bitanu by’amayero. Ubwo rero ni ukuvuga ko muri ayo ngayo tuzagerageza kuba twaguramo abandi bakinnyi. Turashaka kuba twaguramo abakinnyi b’abanyamahanga byibura batatu cyangwa bane kugira ngo tuzibe icyuho…

SOMA INKURU

Ingabo “RDF” ziracyakomeje ibikorwa byo gufasha abaturage mu itarambere

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF)  bwatangaje ko ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’abaturage bizarangira hagati muri Nzeri, muri icyo gihe hakazitabwa byihariye ku bikorwa birebana n’ubwubatsi ndetse n’ubuhinzi, mu gihe ubusanzwe byagombaga kurangirana n’uwa 31 Nyakanga, bitewe n’impamvu zinyuranye zatumye intego zimwe zitagerwaho akaba ariyo mpamvu bigikomeje. Bimwe mu byatumye ibikorwa bya RDF bitarangira ku gihe cyateganyijwe harimo imvura ikomeye yaguye mu minsi ishize ndetse n’igihe cyanyuzemo hagati y’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, kuko u Rwanda muri Nyakanga rwinjiye mu mwaka wa 2018/2019. Gahunda za RDF mu bijyanye no kubakira abaturage…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA II

  Teta uko iminsi igenda yakomeje kubura amahoro, kubera urukundo rwinshi afitiye SANGWA, kandi nyamara ntahandi baziranye usibye guhurira mu nzu y’isomero ry’ibitabo dore ko bose bari mu buzima bw’ishuri.   Ariko hano iyo batari muri rya somero habaho ko bahurira mu nzira baba bava ku ishuri, bose bari mu mwambaro w’ishuri cyangwa se indi myambaro isanzwe itari iy’ishuri, ariko nyamara nubwo iyo SANGWA yicaye mu nzu y’isomero ntakindi kimurangaza iyo ahuye na Teta amusuhuza nk’umuntu bafite aho bajya bahurira kuko ntabwo amunyuraho ngo agende atamusuhuje, gusa n’iyandamukanyo ya mwiriwe,…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA

Ku meza y’uruziga umukobwa w’umwangavu, Teta uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yicaye mu ruhame rw’abantu arimo aritegereza Umusore mwiza cyane ariwe SANGWA nawe w’imyaka 21 kandi nyamara Sangwa uwo nguwo yubitse umutwe mu ikaye arimo arasubira mu masomo ye cyane cyane ko Teta we ikaye ye yayifunguye, nyamara kuyirebamo ngo asome ibyanditse bikaba byanze kubera kurangarira Sangwa. Teta aritegereza umusore mwiza w’igikara, w’imisaya miremire, ufite imisatsi y’irende imuryamyeho ndetse n’ubwanwa bumanutse imisaya yombi bugahurira kukananwa, maze akagira inkomanga zivanze n’ubwoba bwinshi biturutse k’urukundo rwamurenze aribaza ati : Mbega umuhungu…

SOMA INKURU

Umunsi w’umuganura ntukiri uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa -Minisitiri Uwacu Julienne

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru avuga ku bijyanye n’umunsi w’umuganura, yatangaje ko n’ubwo mu myaka itambutse umuganura wafatwaga nko kwishimira no gusangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bityo ugasanga n’imbuto yatangwaga  yarabaga ijyanye n’ubuhinzi,  ariko ubu uyu munsi  uko u Rwanda rutera imbere hari ibindi byiciro by’ubuzima bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu nabyo bitari ubuhinzi n’ubworozi gusa . Kuwa gatanu w’ icyumweru cya mbere cya Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, uyu mwaka ukaba uzaba ejo ku itariki ya gatatu, ukaba ari umunsi w’ubusabane mu muryango,…

SOMA INKURU