Ubutumwa bwa Perezida Kagame k’Uturere nyuma y’ imihigo

Perezida wa repuburika Paul Kagame yasabye abayobozi b’uturere twabonye amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gushyiraho umwete bagakora neza ibyo batabashije gukora byatumye batuzuza amanita 100%. Mu ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kugaragaza uburyo Uturere twesheje imihigo, yibukije ababonye imyanya ya mbere ko hari ibyo bakwiye kwitaho cyane cyane ibyatumye batuzuza amanota 100%, yagize ati “amanota yagiye atangwa iriya myanya yagiye itangwa ku Turere, ku bayozi  biriya biduha igipimo, ababanza ni ukuvugango begereye igipimo ku byashobokaga kugerwaho bari hafi kubigeraho, uwa mbere yabonye…

SOMA INKURU

Abana bakina umukino wa Kung Fu chu bemeza ko ubungura byinshi

  Mu Karere ka Kayonza hari ikipe ikina umukino wa Kung fuu chu ishimwa n’abaturage ndetse ikaba imaze no kuzana imidari itandukanye haba ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga, abana bakina uyu mukino bemeza ko wabatoje kugira ikinyabupfura. Iyi cluba ifite abakinnyi bafite hagati y’imyaka 4 n’imyaka 24, bamwe mu bakina uyu mukino wa Kung Fuu chu bemeza ko ari umukino mwiza kandi ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda, Rukundo Pacifique afite imyaka 13 ni umwe mu bakinnyi b’abana biga Kungu Fuu, yagize ati “hashize umwaka umwe ntangiye gukina uyu…

SOMA INKURU

Igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi

Abaturage bo mu Kagari ka Bwisanga mu Murenge wa Gishari bahanya ko igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi mu ngo zabo, abajyanama b’ubuzima muri aka Kagari bavuga ko igikoni cy’umudugud kitareba gusa abakene, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko iyi gahunda ikorwa mu midugudu yose igize akarere ka Rwamagana. Hari bamwe mu baturage bitazi kugaburira abana babo indyo yuzuye nyamara ngo bafite ibyo bakagaburiye abana babo ntibagaragareho ikibazo cy’imirire mibi, Nyirabahire mediatrice atuye mu mudugudu wa Nyakabungo yagize ati “igikoni cy’umudugudu kitugirira akamaro cyane kuberako haba hari nk’abana bafite ikibazo…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 5

  Keza ati “uriya ndamuzi twize ku kigo kimwe”, Teta aramwenyura asa nk’uwishimye aratekereza ati wabona mwene mama ambereye icyambu nambukiraho nkagera kuri Sangwa. Nuko ahita abaza mukuru we ariwe Keza ati “nonese mujya muvugana”? Nuko Keza aramuhakanira ati “ntituvugana ariko nzi iwabo”,  Teta ati “nonese iwabo ni ahagana he”?  Keza ati “ni uwahariya hafi y’isomero”, nuko Teta yiha gahunda yo kuzahamenya neza, kuko yirinze kubaza mukuru we byinshi ngo atamwibazaho cyane.   Biracyaza.   Musekeweya Liliane  

SOMA INKURU

CAF yaciye Rayon Sports akayabo, Yannick Mukunzi arahagarikwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryaciye Rayon Sports akayabo k’Amadolari y’ Amerika 20.000 (20.000$), Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino yose iyo kipe isigaranye mu ijonjora mu itsinda muri CAF Confederation Cup. Iyo ni imwe mu myanzuro yavuye mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, ubwo kateranaga gasuzuma imvano y’imvururu zakurikiye umukino Rayon Sports ihagarariye u Rwada yari imaze kunganya igitego 1-1 na USM Alger wabereye muri Algeria mu cyumweru gishize. Ubwo uyu mukino wabereye kuri Stade Moustapha Tchaker Blida kuwa 29 Nyakanga 2018 wari urangiye, imbere y’aho abatoza n’abasimbura ba USM…

SOMA INKURU

Ibyifuzo by’abaturage ku nteko ishinga amategeko nshya

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana barasaba ko inteko ishinga amategeko nshya izatorwa mu kwezi kwa nzeri yazita ku ireme ry’uburezi no kubabonera isoko ry’umusaruro wibyo bejeje. Ikinyamakuru UmuringaNews.com cyaganiriye na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Rwamagana bavuga icyo biteze ku nteko ishinga amategeko nshya bazitorera mu kwezi gutaha. Uwingeneye Asiya ni umwe muri aba baturage yagize ati “hari ibibazo bibiri twifuza ko inteko ishinga amategeko yazibandaho kurusha ibindi, icya mbere ni uburyo abana bacu bigamo n’ubumenyi bahabwa, kiriya kintu cyo kwimura abana uko bishakiye batitaye…

SOMA INKURU

Icyihishe inyuma yo kutabyara kwa Wema Sepetu

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore, abajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu, njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.” Wema Sepetu yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko ubwo aheruka kujya mu Buhinde yari yagiye kwikuzamo nyababyeyi ahubwo ngo “yari ukwibagisha mu mwanya ufite ikibazo gituma atabona urubyaro”. Yagize ati “Urabizi mu…

SOMA INKURU

Umurongo ngenderwaho ku bakandida depite

Ejo hashize kuya 8 kanama, nibwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda yahuye n’abahagararaiye imitwe ya poltiki yatanze abakandida bahatanira kuba abadepite, abakandida bigenga, abakandida b’abagore hamwe n’ab’urubyiruko, abibutsa imyitwarire igomba kubaranga mu gihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku wa 13 Kanama kikageza ku ya 1 Nzeri 2017. Yagize ati “kubahiriza umuco nyarwanda ushaka ko icyo dukora cyose tugikora mu rukundo rw’igihugu. Ni ukuvuga ko ibyo dukora byose bikwiriye kugenda bishyira hamwe byubaka igihugu cyacu”. Prof Kalisa Mbanda akaba yarakomeje agira ati “twibukiranya ko kwiyamamaza ari ukwivuga ibigwi,…

SOMA INKURU

Urujijo k’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri RDC rwavuyeho

Kuri uyu wa 8 Kanama 2018 ni wo munsi wa nyuma Komisiyo y’Amatora muri RDC yari yashyizeho yo kwakira ibyangombwa by’abashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, kuri uwo munsi ari nawo wa nyuma wo gutanga kandidatire mu matora ya Perezida wa Repubulika w’iki gihugu, habonetse umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi Emmanuel Ramazani Shadary, bivana igihu ku rujijo rumaze iminsi hibazwa niba Joseph Kabila azongera kwiyamamaza. Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 ni Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka riri ku butegetsi (PPRD), kuva mu Ukuboza 2016 kugeza muri…

SOMA INKURU