Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe abakinnyi bitegura umukino na Côte d’Ivoire uzaba tariki 9 Nzeri 2018, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent akaba yatangaje abakinnyi 32 bagomba gutangira imyitozo bitegura umukino wa Côte d’Ivoire, mu gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2019. Abakinnyi batunguranye ntibagirirwe icyizere harimo Ndayishimiye Eric Bakame wari usanzwe ari kapiteni w’abakina imbere mu gihugu, muri ba rutahizamu Kagere Meddie wari witezwe nyuma yo kubona ubwenegihugu yahamagawe ku mwanya wa mbere ndetse na Tuyisenge Jacques ufite ikibazo cy’imvune akaba yagiriwe icyizere. Biteganyijwe ko abakinnyi bose…
SOMA INKURUYear: 2018
Zari yahishuwe uwo abona nk’umugabo mwiza
Mu gihe abantu benshi bari basanzwe bazi ko umunyamideli w’umuherwe Zari Hassan akunze gushakana n’abagabo b’abakire, kuri ubu uyu mugore yahishuye ko yigeze guteretwa n’abasore b’abakene cyane, ibi akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye na “NBS”, aho yavuze ko hari abasore badafite amafaranga bamuterese cyera mbere yo guhura na Ivan Ssemwanga ndetse na Diamond, akaba yaranashimangiye ko icy’ingenzi atari ubutunzi ahubwo ngo bisaba ko abantu bahura bahuje maze bagakundana. Yagize ati:”umuntu aba akeneye umuntu umutega amatwi, ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane,njye nari nsanzwe mfite amafaranga, ndetse nananyuze mu buzima buciriritse ntacyo…
SOMA INKURUAbafana ba Rayon Sports barizezwa intsinzi
Ikipe ya Rayon Sports yahagutse i Kigali itarikumwe n’abakinnyi bayo bashya iheruka kugura harimo Donkor Prosper ukina hagati mu kibuga akaba akomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire bari bamaze iminsi mike babonye ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino, ariko umutoza mukuru wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yizeye abakinnyi be, uyu mutoza yashimangiye ko intego ari ugukura amanota 3 kuri Gormahia mu mukino wo kwishyura mu mikino y’amatsinda ya « Total CAF Confedararion Cup » uba mu kanya…
SOMA INKURUUmuraperi Fireman yatawe muri yombi
Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ava mu nshuti za Fireman ni uko umuraperi yatawe muri yombi akaba afungiye aho bita kwa Kabuga, bikaba bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu muraperi amaze iminsi ibiri afashwe akaba yarafatiwe i Kanombe aho yabaga . Ibi bikaba bibaye hari hashize amezi abiri uyu muraperi Fireman afunguwe, aho nanone yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri iyo gereza yo kwa Kabuga akurikiranyweho nabwo icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge, icyakora icyo gihe uyu muraperi akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana. Mu…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 7
Teta yirukanse inyuma ya SANGWA ngo arebe aho anyura ndetse n’aho ataha ariko biranga ayoberwa aho anyuze. Asigarana agahinda kenshi. Ese buriya koko uriya musore ancitse ate? Kandi Keza yambwiye ko ataha hano hafi y’isomero. Ubu se nzahabwirwa n’iki koko? Ubwo Keza ntiyasubira inyuma mu isomero dore ko niyo yasubirayo atabasha kugira icyo akora, nuko yikomereza inzira arataha ariko atahana agahinda. Biracyaza. MUSEKEWEYA Liliane
SOMA INKURUIBINSHOBERA 7
Ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali riri kuvutirwa umuti
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yabwiye itangazamakuru ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi mishanga igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka. Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere. Uyu muyobozi yanemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikigo ayoboye kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi…
SOMA INKURUAbakandida depite ba FPR Inkotanyi ba Rwamagana biyamamarije i Musha
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kuzitabira amatora kandi bagatora umuryango wa FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze iterambere. Rwamagana niyo yahize utundi Turere twose mu Rwanda mu kwemeza ko ingingo y’Itegeko nshinga ihindurwa, ndetse no mu matora yaje mu turere twa mbere, niyo mpamvu hakenewe abakandida basobanutse bazajya gufasha nyakubahwa Perezida wa Repuburika. Abo bakandida depite bagize bati “nta handi wabakura usibye muri FPR Inkotanyi, kandi twe nk’abanyarwamagana nta wundi mwanya tubona ni ukuza ku isonga, ku tariki 3 Nzeli tugomba kuzinduka tukajya gutora abakandida…
SOMA INKURUIburasirazuba: barakangurirwa kwibumbira mu makoperative
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba arakangurira abaturage kwisunga amakoperative kandi abanyamuryango bayo nabo bakagira amakenga ku mafaranga n’imicungire y’amakoperative yabo. Bamwe mu bagore 120 bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara y’iburasirazuba basabwe kurushaho kwitabira amakoperative, banakangurirwa cyane kuba maso ku bigendanye n’umutungo wa koperative, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito yabivuze muri aya magambo “ leta ikangurira abantu kugirango bishyire hamwe igere aho ibasanga, ibyo gukora uri umuntu umwe n’umuntu wese wikorana ntabwo tumureba, niyo mpamvu namwe mwaje kuko mukorera hamwe mubone ubwo bumenyi, umuntu utari muri koperative…
SOMA INKURUUwahoze ayobora Umuryango w’Abibumbye Kofi annan yapfuye
Kuri uyu wa 18 kanama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Kofi annan yapfuye, gusa Al Jazeer yatangaje iyi nkuru ntiyigeze itangaza icyamuvanye mu buzima ariko bavuze ko yaramaze igihe gitoya arwaye, uyu mugabo akaba yitabye imana afite imyaka 80 y’amavuko yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara yararwaye itatangajwe. Kofi Annan akaba yarayoboye umuryango w’Abibumbye guhera mu 1997 kugeza muri 2006, kofi Annan yanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel mu mwaka wa 2001. Kofi Annan akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kumasi muri Ghana kuwa 8 mata 1938, akaba ari umwe…
SOMA INKURU