Mu kwiyamamaza PL yijeje abahinzi n’aborozi ubuvugizi

Ejo hashize ku wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi. Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.” Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho. Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi…

SOMA INKURU

Ifungwa rya Bobi Wine byamaganiwe kure n’ibyamamare binyuranye

  Abahanzi b’ibyamamare mu bice bitandukanye by’Isi bagaragaje ko nabo batishimiye na gato ifungwa rya Bobi Wine n’uburyo yakorewe iyicarubozo bagasaba ko yahita arekurwa. Abahanzi bakomeye barimo Chris Martin, umuririmbyi ukomeye cyane mu itsinda rya Coldplay; Chrissie Hynde wo mu itsinda rikomeye ku Isi The Pretenders; Peter Gabriel; Angelique Kidjo; Femi Kuti umwana wa Fela Kuti;;k;k[] Brian Eno; Damon Albarn n’abandi. Ababa bahanzi n’abandi bagera kuri 50 basinye ibaruwa isaba Leta ya Uganda ko yarekura Bobi Wine kandi ko “bamaganye mu buryo bweruye ifatwa, ifungwa n’itotezwa ndetse n’ibikorwa bibabaza umubiri…

SOMA INKURU

Hari uburyo bwakoreshwa hakirindwa Ibiza-Minisitiri De Bonheur

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi, De Bonheur Jeanne d’Arc, yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye ibyangijwe n’imvura biba byinshi, muri zo harimo abantu bari bubatse mu manegeka, abafite inzu zubakishije ibikoresho bitujuje ubuziranenge, imiyoboro y’amazi idatunganyijwe, imicungire mibi y’inkombe z’imigezi mu gucukura imicanga no kuba nta mirindankuba iri ahantu hahurira abantu benshi. Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kugira ngo tuzamure imyumvire ku buryo bwo kwirinda ibiza. Abaturage bakwiye kubugira ubwabo kandi bakabushyira mu bikorwa aho kugira ngo nyuma babe bahangana n’ingaruka z’ibiza”. Yakomeje…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 7

  Umunsi umwe Teta ari mu nzira avuye ku isomero, ni ku mugoroba ahashyira saa moya n’igice ari kumuhanda wa kaburimbo yumva umuntu umugenda inyuma aho Teta ashinguye ikirenge undi ahashinga ikindi, maze yumva ijwi rituje ariko rya Gisore rimuvugisha riti: Muraho mukobwa mwiza, Muraho neza, Kuba mbavugishije nizere yuko bitababangamira, Oya ntakibazo rwose, Okey ni byiza noneho, buri mugoroba unyuraho aho mba nicaye hariya ku irembo ry’iwacu, Sorry, iwanyu ahagana he? Kuri uriya muryango w’ubururu n’urugo rwubakishije urugarika. Okey, Teta akibyumva ahita yibuka ko ajya abona Sangwa yicaye imbere…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje kwibasira abaturage ba Congo Kinshasa

  Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Congo Kinshasa yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rivuga ko “muri rusange abantu 96 bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola mu gace ka Mbalako-Mangina barimo 69 byemejwe ko bayirwaye na 27 bagikekwa.” Guverinoma yahise ishyiraho gahunda yo gutanga ubuvuzi bw’ubuntu mu duce dutatu twibasiwe n’iyo ndwara, turimo Mabalako, Oicha na Beni. Nyuma y’imibare yaherukaga gutangazwa, abakora mu nzego z’ubuzima batangaje ko hari abandi bantu batanu bahitanwe n’iyo ndwara mu gace ka Mbalako-Mangina, hafi y’umujyi wa Beni watangiriyemo icyo cyorezo. Umuhuzabikorwa wa…

SOMA INKURU

Umunsi w’Igitambo “Eid Al Adha” wizihijwe

Umunsi w’igitambo Eid al-Adha wizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018. Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.  Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu…

SOMA INKURU

Mu Rwanda hateraniye inama yiga uruhare urubyiruko rwagira mu buhinzi

Inama y’iminsi ibiri yatangiye ejo hashize ku wa 20 Kanama 2018, yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI). Abantu bageze kuri 800 barimo Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa muri urwo rwego baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika, bateraniye i Kigali, aho baganira ku buryo urubyiruko rw’Afurika rutapfusha ubusa amahirwe ari mu buhinzi. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, muri iyi nama yibukije abaturutse muri ibyo bihugu by’Afurika ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyigikira urubyiruko rufite…

SOMA INKURU

Abafana ba Rayon Sports bayakiranye ibyishimo

Byari ishema kuri Rayon Sports yasesekaye i Kanombe Saa tatu n’igice z’ijoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, inakirwa n’abafana baringaniye ariko bari bitwaje indabyo zo gushimira abakinnyi, Rayon Sports ikaba itahutse nyuma yo gutungurana itsindira Gor Mahia muri Kenya ibitego 2-1 ku Cyumweru. Iyi kipe yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ntawe uyiha amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Byongeye kandi yagiye ifite abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko bisanzwe…

SOMA INKURU

Mu Murenge wa Rubavu havumbuwe ibisasu 58

Mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu mu Mudugu wa Gafuku Akagari ka Gikombe Umurenge wa Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 havumbuwe ibisasu 58 by’amoko atandukanye byari bitabye mu butaka. Perezida w’Inama Njyanama y’aka Kagari yabwiye itangazamakuru ko umuturage wabonye ahari ibi bisasu yarimo acukura itaka ryo guhoma inzu maze abonye icya mbere ahita atabaza ubuyobozi nabwo bugahamagaza ingabo. Ubwo ingabo zageraga ahari habonetse igisasu bacukuye bagenda babona ibindi byinshi kugeza bageze kuri 58, uriya muyobozi akaba yemeje ko aha hantu ari inshuro ya gatatu…

SOMA INKURU