Mu bagororwa 2140 barekuwe n’Inama y’abaminisitiri Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barimo

Umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, muri bo hakaba harimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uhita ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018. Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko “Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.” Mu mwaka wa 2015 nibwo Kizito Mihigo yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo…

SOMA INKURU

Hatanzwe miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu miryango 23 yigenga

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), batanze inkunga ya miliyoni 600 Frw ku miryango 23 itari iya leta kugira ngo irusheho kugira uruhare mu kuzana iterambere n’impinduka mu buzima bw’abanyarwanda. Iyo miryango 23 yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza yagize amanota 70% yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni 25 Frw buri muryango, binyuze mu mushinga wa RGB ugamije kubaka ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza. Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yavuze ko gutera inkunga iyi miryango byazanye impinduka nziza mu buzima rusange…

SOMA INKURU

Guverineri Gatabazi yanenze bikomeye zimwe mu nzego ayoboye

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney  yanenze bikomeye zimwe mu nzego z’ibanze zigize iyo Ntara, batuma abaturage bagana Intara bajyanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu.  Ibi Guverineri abifata nk’uburangare bw’abo bayobozi, akavuga ko bidakwiye mu bayobozi b’Intara ayoboye ndetse no mu Rwanda muri rusange. Guverineri Gatabazi yagize ati “ Ubusanzwe nakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri.   Ku itariki ya 11 Nzeri 2018 mbere ya saa sita, nakiriye abaturage basaga 60. Ibibazo bambazaga nasangaga byoroshye ku buryo byagasubijwe n’umuyobozi w’umudugudu”. Guverineri Gatabazi yasuye abaturage bo…

SOMA INKURU

Kofi Annan yasezewe mu cyubahiro gikomeye

Umuhango wo gusezera bwa nyuma Kofi Annan mu cyubahiro wabereye mu murwa mukuru Accra, muri Accra Conference Centre, ukaba wari witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini. Kofi Annan, umwirabura umwe wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana kuwa 18 Kanama 2018, akaba yari afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaraguye mu gihugu cy’u Busuwisi aho yari yagiye kwivuriza. Umurambo we ukaba waragejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru. Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 13

Ariko ntibyatinze yaje kwikuramo SANGWA, aba abaye nk’uwibagiranye mu mutima wa TETA, nuko gahoro gahoro TETA aba akunze MIGUEL. Teta yakunze MIGUEL cyane ariko kuko kubonana kwabo byari bigoye kandi bose biga baba mu Kigo mu Ntara zitandukanye, byasabaga ko bandikirana amabaruwa bakajya bayanyuza mu Iposita ikabatumikira. Nuko igihe kimwe mu biruhuko bahana gahunda barabonana – Cheri TETA nari nkukumbuye. – Teta agira isoni nyinshi akajya areba intoki ze. -None se ko ucecetse cyane, wowe ntabwo warunkumbuye se ? Teta mu ijwi rituje ryiganjemo isoni nyinshi ati “nanjye nari nkukumbuye…

SOMA INKURU

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yijeje abanyarwanda kubafasha kwirinda ibiza binyuze mu itangazamakuru

Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi 8 kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeli 2018, agamije gufasha abanyamakuru kurushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’ikirere ndetse no gucunga Ibiza. Peacemaker yatangaje ko aya mahugurwa agamije gufasha abanyamakuru gusobanukirwa neza ndetse no kumenya ibijyanye no kwirinda Ibiza bityo babe babasha gutangaza ndetse no gusobanurira abaturarwanda ingamba zifatika zabafasha mu buryo burambye bwo kwirinda kugerwaho n’ihindagurika ry’ikirere n’ibiza. Uyu Munyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yashimangiye ko ibiza bitagaragara mu Rwanda gusa ko ari ikibazo kigaragara no mu…

SOMA INKURU

Abacamanza b’urukiko rwa gisirikare barahiye bibukijwe ko ari igihango bagiranye n’abanyarwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2013 nibwo hakiriwe indahiro z’abacamanza babiri bo mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare na Visi Perezida w’urukiko rwa gisirikari, iyi ndahiro ikaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente abasaba gutanga ubutabera bwa kinyamwuga, kurinda ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bwa muntu. yasabye abarahiye kuzuzuza neza inshingano igihugu cyabahaye, abibutsa ko indahiro bamaze kugirira imbere ye ari igihango bagiranye n’abanyarwanda. Minisitiri w’intebe Dr Ngirente kandi yasabye aba bacamanza b’inkiko za gisirikare yakiririye indahiro kwirinda ruswa, gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko, kuba inyangamugayo muri byose, gukorera mu mucyo…

SOMA INKURU

Umugabo Kamana Alphonse ari mu gahinda gakomeye

Umugabo witwa Kamana Alphonse usanzwe ukora ubucuruzi, utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, mu Mudugudu wa Nyagasozi akaba ariwe nyiri Hotel Les Pyrénnées iri i Karuruma ahitwa Gihogwe, naho ni muri  Gasabo, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura ibye ku maherere. Ibi byose byaturutse ku nguzanyo yafashe, nyuma yaje kumuhombera kubera kutagira abajyanama bituma ahomba ndetse Hotel itezwa cyamunara. Asobanura ko Hotel ye yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 900 abariyemo ikibanza, inyubako n’ibikoresho byarimo. Aka gaciro ngo agakomora ku igenagaciro ryakozwe na Banki y’abaturage  ubwayo…

SOMA INKURU

Imvura idasanzwe n’umuyaga byatunguranye mu Mujyi wa Kigali

Ku masaha y’igicamunsi kuri uyu wa gatatu tariki 12 Nzeli 2018, mu Mujyi wa Kigali rwagati haguye imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi, yangije ibintu byinshi, dore ko yari iguye itunguranye ahagana mu masaha ya saa kumi. Iyi mvura kandi yagushije ibiti mu bice bitandukanye, bigwira imodoka hafi ya Rond Point nini yo mu Mujyi wa Kigali, inyubako izwi nka T 2000 amwe mu mabati ayisakaye yagurutse agwa mu nkengero zayo no mu muhanda, ndetse n’ahandi hirya no hino mu Mujyi rwagati ibyapa binini biranga ibikorwa byari byahanutse, amashami y’ibiti yahanutse,…

SOMA INKURU