Yongeye kugirirwa icyizere na FIFA


Umugabo ukomoka mu Busuwisi umaze kumenyekana cyane ku isi, by’umwihariko muri ruhago Gianni Infantino yatorewe bwa kabiri kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi “FIFA”, aya matora yabereye  mu nama ngarukamwaka i Paris mu Bufaransa,  nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, iyi manda ya kabiri ikaba izarangira mu mwaka wa 2023.

Kongera gutorwa kwa Gianni Infantino byagaragaje ko ashyigikiwe cyane, aho abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 nta wundi mukandida wagaragayemo.

Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye. Ati ”Kugeza ubu nta muntu ukivuga ibyo gusubira inyuma kwa FIFA cyangwa kongera kwiyubaka kwayo iva ahabi. Ntawe uvuga ku bijyanye na ruswa, tuvuga ku mupira w’amaguru gusa. Dushatse twavuga ko ibintu twabisubije ku murongo.”

Infantino wabaye Umunyamabanga Mukuru wa UEFA mbere y’uko ajya muri FIFA, yari ashyigikiye ko amakipe azakina igikombe cy’isi cya 2026 yava kuri 32 akaba 48 muri iri rushanwa rizakirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique.

Yifuzaga kandi ko amakipe azakina igikombe cy’Isi cya 2022 mu gihugu cya  Quatar nayo yakongerwa akaba 48, ariko iki cyifuzo gishyirwa ku ruhande mu kwezi gushize mu gihe muri Werurwe, FIFA yemeye gahunda ya Infantino y’uko Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizajya kitabirwa n’amakipe 24 n’ubwo ay’i Burayi atamushyigikiye.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Infantino w’imyaka 49 yasimbuye Sepp Blatter wari umaze imyaka 17 ku buyobozi bwa FIF, wahagaritswe ashinjwa ruswa mu mwaka wa 2015.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment