Yasezeye muri Rayon Sports bitunguranye


Namenye Patrick wari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yasezeye ku nshingano ze yari amazemo imyaka ibiri.Amakuru y’ubwegure bwe yatangiye guhwihwiswa ku mugoroba wo kuwa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024.

Namenye yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ko nyuma y’minsi 30 iri imbere, kuva tariki ya 1 Ukwakira 2024 atazaba akiri umukozi w’iyi kipe.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yabwiye Radio Rwanda ko bamenye ko Namenye agiye kwerekeza ahandi.

Yagize ati “Hari ibiganiro byabaye hagati ye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports amenyesha ubuyobozi ko yabonye akandi kazi, yabonye izindi nshingano ahandi.’’

Yavuze ko agihari ariko ari mu minsi ye ya nyuma mbere y’uko ajya mu zindi nshingano.

Ngabo abajijwe ku kuba Namenye agiye kuva muri Rayon Sports kubera ibitameze neza, yavuze ko ikipe imeze neza nta kibazo kidasanzwe gihari.

Namenye yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022. Ni inshingano yahawe avuye ku kuyobora ibijyanye n’Ubucuruzi n’Imishinga ibyara inyungu.

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment