Aho uburwayi bwo mutwe buhurira no kwandura VIH/SIDA


Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe, hatangajwe ko uburwayi bwomu mutwe na VIH/ SIDA ari uburwayi bufite aho buhurira cyane kuko akenshi ufite uburwayi bwo mu mutwe afata cyangwa agafatwa ku ngufu bikongera ibyago byo kwandura VIH SIDA, ku bakoresha ibiyobyabwenge byo ntandaro y’uburwayi bwo mutwe bakoresha uburyo bw’inshinge nabo baba bashobora kwanduzanya VIH/SIDA kuko urushinge bakoresha mu kubyitera baruhuriraho ari abenshi ikindi ni ugukora imibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’abasangira ibiyobyabwenge.

Ukuriye ishyirahamwe “OPROMAMER” riharanira uburenganzira bw’abari bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’abakibufite,  Haragirimana Claver yatangaje ko ikibazo gikomeye abafite uburwayi bwo mutwe bahura nacyo ari ihohoterwa ribakorerwa mu buryo bunyuranye ndetse no guhabwa akato.

Ati  “ Usanga hirya no hino ku misozi duturukamo baduha akato, ariko ntibatinye kuvuga ko kurongora umusazi bitera ishaba cyangwa amahirwe ari nabyo bituma abagore cyangwa abakobwa bafite uburwayi bwo mu mutwe bafatwa ku ngufu bagasambanywa, bamwe bagaterwa inda ndetse no kwanduzwa VIH/SIDA bidasigaye”.

Haragirimana yakomeje atangaza ko uretse ririya hohoterwa ribakorerwa bafite n’ikibazo kibakomereye cyo guhabwa akato mu miryango baba bakomokamo, aho umuntu ahura n’uburwayi yari yarashatse, yataha avuye kwa muganga nyuma y’igihe runaka agasanga uwo bashakanye yishakiye undi ndetse n’umuryango ugakomeza ukamufata nk’umurwayi kandi mu by’ukuri bataha barakize neza.

Ufitwenayo Veneranda wakize uburwayi bwo mu mutwe utangaza akarengane bahura nako

Ufitwenayo Veneranda nawe wakize uburwayi bwo mutwe, atuye mu Karere Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagali ka Nkingo, yashimangiye ko impamvu ikomeye ituma ufite uburwayi bwo mutwe asubira mu muryango yakize nyamara yagera iyo akomoka agasubizwa inyuma ni uburyo bafatwa, aho bakomeza kumubona nk’umurwayi, ntagire ijambo, ntagire agaciro.

Ati “Umuntu ava i Ndera yakize pe, ariko umuryango ugakomeza kugufata nk’umurwayi, ari nabyo biviramo bamwe kwiheba bigatuma adafata imiti neza, bityo akongera agasubizwa inyuma”.

Ufitwenayo yanasabye Leta gufasha abafite uburwayi bwo mu mutwe bose bagashyirwa mu cyiciro cya mbere gifashwa kwivuza 100%,  kuko kwivuza no kugura imiti hari abo binanira, bigatuma uburwayi bubabaho karande kandi bavurwa bagakira.

Umukozi muri serivise ishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Claire Nancy Misago

Umukozi muri Serivice ishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC/MH, Claire Nancy Misago yatangaje ko ibibazo byo miryango, akenshi aribyo ntandaro y’uburwayi bwo mutwe, akaba yasabye ababyeyi  kwita  ku buzima bw’ababakomokoho, kugabanya amakimbirane yo mu miryango, kwita ku bana babo ku buryo bw’umwihariko, kubatega amatwi ndetse no kubaba hafi, bakanitwararika kubarinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’aho abana babo bamaze kubikoresha bakihutira kubajyana muri service zita ku buzima bwo mu mutwe.

Yakomeje agira ati “ Impamvu uyu mwaka wa 2019 dufite insanganyamatsiko igira iti ‘TWITE KU BUZIMA BWO MU MUTWE BW’ABANA N’URUBYIRUKO’ ni uko twabonye ko hari ikibazo gikomeye mu rubyiruko, umubare w’abagaragaho uburwayi bwo mu mutwe urushaho kwiyongera, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 14 na 18 muri bo 10% baba bafite uburwayi bwo mu mutwe.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment