Umwitozo mu kwirinda Ebola urakorerwa i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare


Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” yatangaje ko yiteguye bihagije nyuma y’uko Ebola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”, akaba ari muri urwo rwego iyi Minisiteri ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” ku bufatanye n’abaganga b’ingabo z’u Rwanda “RDF”, Kuri uyu wa kane tariki 25 Ukwakira 2018 hateguwe umwitozo ugamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira kuba icyorezo cya Ebola cyakwinjira mu Rwanda, uyu mwitozo  ukaba wiswe “Kumira Ebola Simulation Exercise SIMEX” ukaba uribubere mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Umwitozo mu gukumira Ebola uraba uyu munsi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Kumira Ebola Simulation Exercise SIMEX yatangijwe kuwa 6 Ukwakira 2018, aho yatangiwemo amahugurwa kuri Ebola, amabwiriza ya Minisante agamije kuyikumira no kuyirinda n’andi masomo.  Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi “EU” ukaba waratanze miliyoni 7.2 z’amayero mu gufasha kurwanya Ebola yibasiye benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” aho imaze guhitana abarenga 150.

Twabibutsa ko ibimenyetso biranga umurwayi wa Ebola harimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Ebola ikaba yandura ku muntu ukoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.

Muri uyu mwitozo, abo muri RDF n’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ni bo bakora umwitozo mu gihe abavuye muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima  RBC bazagenzura ubushobozi bwabo.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment