M23 yasohoye itangazo rikakaye


Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye tariki ya 3 Ukuboza 2023 yagize ati “Nyuma y’uko ingabo za EACRF zitangiye kuva muri RDC, M23 izisubiza kandi igume mu duce twose yari yarashyikirije ingabo za EACRF mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro, hagamijwe imibereho myiza y’abaturage b’abasivili.”

Itangazo ryasohowe na EACRF rigaragaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru nta mutekano uhari bitewe n’intambara yongeye kubura kuva mu Ukwakira 2023, bigatuma benshi bava mu byabo.

Kanyuka yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byayo bakoresheje indege z’intambara ariko ngo bazakomeza ibikorwa byo kwirindira umutekano no kurinda ubuzima bw’abasivili.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment